Abashakashatsi bari mu nzira zo kuduha ikinini gishobora kugira akamaro nk’ak’imyitozo ngororamubiri ku buryo umuntu azajya akinywa kigasimbura siporo n’indi myitozo.
Ikinyamakuru cyitwa Cell Metabolism , kivuga ko abahanga muri Kaminuza ya Sydney na Copenhagen hashize iminsi bariho gukora ikinyobwa gishobora kugira akamaro nk’ak’imyitozo ngororamubiri.
Urubuga 7 sur 7 narwo ruvuga ko ubushakashatsi baherutse gushyirwa ahagaragara bwerekanye ko imyitozo ngororamubiri ishobora gukora impinduka zigera ku 1000 mu mikorere y’amagufa n’imitsi aho uyikoze abona imikaya yiyongera kandi igakomera, cyane cyane iy’ibizigira, amatako, amaboko, imitsi yo ku nda, iy’amaguru n’iyindi kandi ari nako biba biha ubuzima bwiza imitsi n’udutsi duto tw’umutima.
Ubu bushakashatsi ngo bugamije kurebera hamwe impinduka zose zibaho iyo umuntu yakoze imyitozo ngororamubiri hanyuma bigakorwa ku buryo zabaho mu gihe yanyoye imiti.
Umwe muri abo bashakashatsi Nolan Hoffman , avuga ko yabwiye ikinyamakuru kuva kera bazi ibimenyetso by’umuntu ukora siporo aribo babaye aba mbere mu kubyerekanisha igishushanyo ndetse bazi uburyo bihambaye. Gusa
Akomeza avuga ko guhita ureka imyitozo ngo aha imiti iyasimbura yaje, atari byo kuko nabo ubwabo nk’abashakashatsi bakirimo kubyitondera cyane bishatse kuvuga ko mu gihe kizaza iki kinini cyajya gikora akazi kamwe nk’ak’imyitozo ngororamubiri.
Ku rundi ruhande, ikinyamakuru Le Figaro gitangaza ko aba bashakashatsi bavuze ko imyitozo ngororamubiri izakomeza kuba ariyo yagirira umuntu inyungu nyinshi ugereranyije n’ibyiza icyo kinini gishobora kumuzanira.
Iki kinini ngo gishobora kubanza guhabwa abadafite ubushobozi bwo gukora imyitozo ngororamubiri n’abafite uburwayi bw’ingingo cyane cyane abatava aho bari kubera indwara ya paralysie. Aba baganga kandi bavuga ko iki kinini cyajya gifasha babandi b’abanebwe mu gukora imyitozo ngororamubiri, cyakora ngo abantu ntabyihutire kuko uyu muti uzashyirwa ku isoko mu myaka itari munsi y’ icumi (10 ans).
Kagaba Emmanuel