Ibindi

Huye : Komite ishinzwe gutegura imikino ya CHAN irishimira aho imyiteguro igeze

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho tariki ya 30 Ukuboza 2015, mu nama yahuje Umuyobozi wa Komite itegura CHAN 2016 mu Rwanda (LOC) n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano zazo kunoza imyiteguro y’iyi mikino.
Umuyobozi wa Komite itegura CHAN 2016 mu Rwanda ,Nzamwita Vincent De Gaule, akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, agaragaza ko ibimaze gukorwa mu karere ka Huye bigeze ku rwego rushimishije.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, asanga ibimaze gukorwa mu rwego rwo kwitegura iyi mikino nyafurika izabera mu Rwanda, bishimishije asaba inzego zose ubufatanye kugira ngo ibitarakorwa bishyirwemo imbaraga, bityo birusheho kwihutishwa.

Nyuma yo gusuzumira hamwe ibyakozwe n’ibitarakorwa, abari mu nama bafatiye hamwe umwanzuro ko imirimo y’imyiteguro cyane cyane iyo ku bibuga bizakoreshwa mu Karere ka Huye yazaba yarangiye nibura tariki ya 4 Mutarama 2016. Mu bindi byaganiriwe muri iyi nama, ni ibijyanye n’ubuvuzi bwihariye bw’abakinnyi, ahifujwe ko ibitaro byo mu Karere ka Huye byagira ibyumba byihariye byo kuzakira abakinnyi mu gihe baba barwaye. Abitabiriye iyi nama basanze ko hakwiye ibiganiro n’abafite amahoteli azakira amakipe azakinira muri Huye, hakongera kuganirwa ku bigendanye na service bazatanga.
Irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru muri Afirika, CHAN, riteganyijwe gutangira tariki ya 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2016, mu gihugu cy’U Rwanda hazakinirwa imikino y’igikombe cy’Afurika gihuza bakinnnyi baba bakina mu makipe mu bihugu byabo batarabigize umwuga.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM