Ibindi

Huye : Barakangurirwa kunoza imyiteguro ya CHAN

Abikorera batandukanye bo mu Karere ka Huye barakangurirwa gukomeza kunoza neza imirimo yo kwitegura imikino ya CHAN iteganijwe kubera mu Rwanda umwaka utaha.

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere Huye n’abikorera, aharebwaga uko imyiteguro ya CHAN yakwitegurwa neza.

Ni inama yabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukwakira 2015,  ifite ingingo nyamukuru yo Kurebera hamwe aho imyiteguro igeze yo kwitegura imikino ya CHAN.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mutwarasibo  Cyprien avuga ko ari ngombwa guhwitura abikorera ndetse n’izindi nzego zitandukanye kugira ngo hatazabaho gutungurwa mu kwakira abashyitsi bazaza mu karere ka Huye mu mikino ya CHAN.

Agira ati, “iyi mikino ya CHAN izitabirwa n’abantu benshi kandi bo mu bihugu bitandukanye, ni ngombwa kurebera hamwe niba koko abanyehuye biteguye kuzatanga serivisi zitandukanye zizakenerwa muri iyi mikino, asaba  abikorera Kunoza imyiteguro neza kandi ikarangira kare.

CHAN (Championat d’Afrique des Nations),ni imikino nyafurika ihuza ibihugu ariko igakinwa  n’abakinnyi bakina muri championat imbere mu gihugu. Igitekerezo cy’iyi mikino cyaganiriweho bwa mbere mu nama ya Komite Nshingwabikorwa ya CAF yabereye Johannesburg muri Afurika y’epfo  muri Nzeri 2007.

Imikino ya CHAN izabera mu Rwanda izatangira tariki ya 16 Mutarama 2016, izasozwe kuwa 07 Gashyantare 2016. Umukino wa mbere uzakinirwa kuri Stade uzaba tariki ya 17 Mutarama 2016.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM