AMAHANGA

Umwongerezakazi niwe wegukanye amasiganwa y’amagare ku rwego rw’isi

Ngiryo isiganwa ry'ayo magare

Lizzie Armitstead, niwe wegukanye amasiganwa y’amagare ku rwego rw’isi akaba yari yasohokeye igihugu cy’Ubwongereza. Naho umunyarwandakazi Girubuntu Jeanne d’Arc nawe akaba yaragerageje kwitwara neza ugereranije nuko abo bahatanaga bo bari mu makipe azwi ku rwego rw’isi.
Lizzie yatunguwe cyane no kuba yegukanye umwanya wa mbere dore ko ari bwo bwa mbere yari asohokeye igihugu cye mu masiganwa y’amagane ku rwego rw’isi.
Lizzie yagize ati, “ Nizera ko buri muntu wese usiganwa ku magare aba ashaka kwegukana umwanya wa mbere. Uyu munsi byantunguye kuko ari ubwa mbere nari nagiriwe icyizere cyo gusohokera igihugu cyanjye mu marushanwa yo ku rwego rw’isi. Gusa nari niteguye bihagije, buri kintu cyose cyagenze nkuko nari nabiteguye.”
NUrubuga nkoranyambaga agasaro.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko naho Girubuntu Jeanne d’Arc we nk’umunyarwandakazi wari uhagarariye u Rwanda muri aya masiganwa yabashije kugerageza kwitwara neza kuko yagaragaye ku mwanya wa 87 bivuze ko hari abandi benshi harushije.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM