
Uko imyaka igenda yicuma ni nako ikoranabuhanga rikataza mu guteza imbere abaturage, ndetse n’ibihugu byabo. Kuri ubu mu Rwanda haje uburyo bushya bwo kwishyura ibintu hakoreshejwe urubuga rwa internet mu rwego rwo koroshya iyo serivisi yajyaga igorana mu buryo bumwe na bumwe.
Sosiyete y’Abanyarwanda itanga serivisi z’ikoranabuhanga, MERGIMS, yamuritse uburyo bushya bwo kwishyura ibintu bitandukanye birimo ikarita yo guhamagara, umuriro w’amashanyarazi, amafaranga y’ishuri (tuition fees), ibikoresho by’ikoranabuhanga (electronics), ibiribwa, imiti, n’ibindi, hakoreshejwe urubuga rwa internet www.mergims.com.
Ni uburyo bukoreshwa ku rubuga rwa internet kuri mudasobwa, kuri telefone zikoresha ikoranabunga rya Android, ndetse mu minsi iri imbere bukazanashyirwa muri telefone za Apple zikoresha IOS. Louis Antoine Muhire, washinze MERGIMS yavuze ko ubu buryo buzafasha abantu kwishyura zimwe muri serivise bakenera, batarinze kwangiza umwanya wabo, kandi bagahita babona ibyo bishyuye.
Mu muhango wabereye muri Telecom House kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Gashyantare 2016, yagize ati “Hari nk’igihe uba uri mu biro, hanyuma ugashaka nko kugura ikarita yo guhamagarara, bikaba ngombwa ko ujya kuyishaka, mu gihe ukoresha ubu buryo byoroshye kuyigura ukoresheje porogaramu yacu ya MERGIMS .”
Muhire yanongeyeho ko bakorana na za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, mu rwego rwo gufasha abantu kwishyura amafaranga y’ishuri binyuze ku rubuga rwabo. Ikiyongereyeho ni uko umuntu uba mu mahanga bashobora kwishyurira umuvandimwe we ikarita ya telefoni, umuriro w’amashanyarazi, amafaranga y’ishuri, n’ibindi hakoreshejwe ubwo buryo.
Uko kwishyura bikorwa

Ushaka gukoresha ubu buryo arabanza akiyandikisha ku rubuga rwa Paypal, sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe imbuga zose zishyurirwaho amafaranga y’ibintu runaka. Iyo umuntu amaze kwiyandikisha muri Paypal, ahita atangira gukoresha porogaramu ya MERGIMS yishyura cyangwa yishyurira abandi.
Muhire avuga ko mbere y’uko ukwezi kwa Gashyantare 2016 kurangira, bazatangira gukorana na Banki ya Kigali (BK), hanyuma abakiriya bayo bajye bishyura ibintu runaka banyuze ku rubuga rwa MERGIMS, bashyiramo nimero za Visa card zabo hanyuma bagahabwa serivisi basabye. Muhire yabwiye itangazamakuru ko mbere y’uko Paypal ibemerera gukorana nabo yabanje kubakorera isuzuma isanga porogaramu yabo ari nta makemwa, kubw’ibyo akemeza ko umutekano w’ibyo bakora wizewe.
Sosiyete ya MERGIMS kugeza ubu ifite abakiriya barenga 800 baba mu mahanga, bakoresha serivise zayo mu kwishyurira ibintu bitandukanye bene wabo baba mu Rwanda. Ajya kuyishinga, Muhire yafashe icyemezo cyo kureka akazi kamuhembaga neza muri Canada, aza mu Rwanda mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura ibintu bitandukanye, bijyanye na gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoranabuhanga mu bukungu.
Umwaka ushize, MERGIMS yegukanye igihembo mu Rwanda nka sosiyete iteza imbere ubukungu ikoresheje ikoranabuhanga; naho tariki ya 26 Gashyantare 2016, izitabira amarushanwa ku rwego rw’Isi mu Busuwisi ndetse ngo hari n’icyizere cyo gutsindira ibihumbi 500 by’Amadorari ya Amerika, asaga miliyoni 300 mu mafaranga y’u Rwanda.
