Yabitangarije i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga ngarukamwaka yiga ku bukungu bw’isi, World Economic Forum.
Mu kiganiro kiswe “Transformation of Tomorrow” mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Guhindura ejo hazaza”, yavuze ko ikoranabuhanga ryazanye impinduka nyinshi nziza mu iterambere, rizana n’ibisubizo mu baturage.
Muri icyo kiganiro yakomeje avuga ko mu Rwanda ndetse no muri Afrika muri rusange bari mu rugendo rw’impinduka mu rwego rwo kubyaza umusaruro ugaragara ikoranabuhanga atari ukurikoresha gusa.

Ku kuba abantu badakoresha kimwe ikoranabuhanga kubera ko ritabageraho mu buryo bumwe (Digital Divide), Perezida Kagame yatangaje ko mu Rwanda hashyirwaho amategeko n’uburyo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu rwego rwo kugabanya ibindi bibazo bimeze nk’icyo.
Minisitiri Louise Mushikiwabo na we ari mu batanze ibiganiro muri iyo nama.
Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yari ari kumwe n’abandi banyacyubahiro nka Sheryl Sandberg, Satya Nadella, Anand Mahindra na Zachary Bookman. World Economic Forum ihuje abantu babarirwa kuri 2500 baturutse mu bihugu 99.
