
Muri iki gihe amashusho agaragaza uko ubushyuhe bw’ikirere bwagize ingaruka ku isi. Ibivumvuri birya ibihu by’ibiti byagize uruhare runini mu kwangiza ibiti bigize amashyamba, mu Majyaruguru y’iburengerazuba bwa Amerika y’Amajyaruguru mu gihe cy’imyaka myinshi, bityo bikaba bimaze kuba bimwe mu bigize amashyamba, (ecosystem) bangiza ibiti bidakomeye. Mu rwego rwo guha umwanya ibiti bikiri bito.
Ariko nkuko ibihe byahindutse, uburyo bwo gukumira ibyonnyi bito cyane byonona amashyamba bimaze kurenga ubushobozi bwa muntu. Ibipimo by’ubushyuhe biri hejuru ku kigereranyo cya dogere ebyiri zazamutse, ku mpuzandengo, mu bice bimwe na bimwe mu myaka ishize byatumye amagi y’ibyonnyi akomeza kumera neza mu bihe by’ubutita (winter), bityo bikongera ubwinshi bw’ibyonnyi mu bihumbi n’ibihumbi bya hegitari z’amashyamba yo mu bihugu byo mu Burengerazuba, nkiri shyamba riri hafi y’ahitwa Whitecourt mu gice cyitwa Alberta muri Kanada. Ikinyamakuru The New York Times cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, kikaba gitangaza ko kwiyongera k’ubushyuhe byatumye ibyonnyi (pests) bishobora kwihanganira kuba ahantu hahanamye, aho ibyo byonnyi bishobora gutungwa n’ubwoko bw’ibiti bunyuranye
nk’ibiti byo mu bwoko bwa whitebark pines, bitashoboye gushyiriraho ubudahangarwa bwo kwirinda bene biriya byonnyi.
