Abarangije amashuri yisumbuye na kaminuza bo mu karere ka Gatsibo, baravuga ko bababangamirwa no gusabwa uburambe mu kazi iyo bagiye kugasaba, ibyo bigatuma icyo kibazo aricyo gituma bahera mu bushomeri.
Ndababonye Alexandre, ni umwe muri aba baturage, yari yaje gushaka akazi aturutse mu murenge wa Rwimbogo, avuga ko amaze imyaka 3 mu bushomeri, ko atiyumvisha impamvu basabwa uburambe mu kazi mu gihe nta handi baba barakoze kuva barangiza amasomo.
Agira ati” Nibwira ko iyo umuntu yaka akazi ari mushya ku murimo, uwo murimo kuko ariwo wa mbere aba abonye niho nakagombye gukura ubwo burambe badusaba, nkaba mbona ko bikomeje gutya twazahera mu bushomeri.”
Naho Mukabideri Dative, wo mu mu murenge wa Nyagihanga, akavuga ko nta na hamwe yari yakora kuva arangije amashuri mu mwaka wa 2011. Ati, “ tunahura n’ikibazo ku isoko ry’umurimo aho usanga imyanya ipiganirwa ikunze kuba ari micyeya ugeraranyije n’abayikeneye.”
Ku kibazo cy’uburambe ku kazi nk’imwe mu mbogamizi ku bashomeri bagitanira gusaba akazi, umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe imicungire y’abakozi, Muturutsa Fidele, avuga ko imyanya yose ipiganirwa atari ko iba isaba ubwo burambe.
Agira ati,” Ni koko hari imyanya dushyira ku isoko ariko tukanaka n’uburambe kuri iyo myanya, nk’urugero ntitwaba dushaka Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ngo ntitwake uburambe, ariko niba ducyeneye abarimu bo kwigisha mu mashuri abanza, dukurikiza impamyabumenyi gusa.”
Kagaba Emmanuel, umwezi.net
