Ibidukikije

Ikigo cy’iteganyagihe kiravuga ko kigenda gikosora ibitagenda neza

meteo rwanda

Ibi byavuzwe n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe mu gihe (Rwanda Meteological Agency) mu gihe tariki ya na 22- 24 Gashyantare 2016 i Kigali hateganyijwe kugera inama inama mpuzamahanga ku iteganyagihe, (Greater Horn of Africa Climate Outlook Forum -GHACOF 42),
Iki kigo gisobanura ko iyi nama izaba ari umwanya wo gusangira ubumenyi no kwigira ku bandi muri rusange ku isi, no ku Banyafurika bafite ibyo bagezeho, baba abaturuka mu nzego za Leta no mu bikorera.
Abazitabira iyi nama bazungurana ibitekerezo, bagaragaza imbogamizi zihari n’ibisubizo byatuma ubukungu bwa Afurika buhinduka bukarushaho kuzamuka.
Hazabaho kandi kurebera hamwe ubufatanye bw’ibihugu mu iterambere no gushyira mu bikorwa ingamba z’iterambere biba byihaye, no guteza imbere inzego z’ibanze mu iterambere ry’ibihugu zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amashanyarazi, ubuhinzi ,ubumenyi, guhanga imirimo, ibikorwaremezo, urwego rw’imari n’ubufatanye mu karere.
Iyi nama izagaragaza neza uburyo Afurika yazamura urwego rw’ubuhinzi hagamijwe gufasha abaturage guhanga imirimo myinshi, ikaba n’umwanya wo gutangiza ihuriro ry’abantu bagamije guhindura umugabane.Iri huriro rizaba rigizwe n’abafata ibyemezo, abayobozi mu nzego z’ubucuruzi n’abafatanyabikorwa mu iterambere

John Ntaganda Semafara, umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Iteganyagihe,tariki ya 18 Gashyantare 2016 mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ko bateganya kwikosora aho bateshutse.
Agira ati, “Nubwo haba harabayeho guteshuka, iteganyagihe ntiribe uko twabiteganyije, habaho kwikosora, hagomba kubaho impinduka(Améloration)ameriolation kandi ntabwo dushobora guhagarika ingaruka ariko dushobora gufata ingamba zo kuzikumira.”
Abajijwe impamvu ikigo ayoboye kidatanga amakuru yizewe ijana ku ijana (100%) kandi gifite ibikoresho bihanitse,John Ntaganda Semafara,ati,“Ntabwo ari igitangaza kugirango wumve imvura ngo yaguye iRemera cyane imivu yatembye ariko hano mu mujyi ntayo twabonye cyangwa se yaguye mu mujyi ariko Remera ntayo babonye kandi twavuze ko igwa i Kigali. Ni Ibihe bigenda bihindagurika”.
Akomeza avuga ko ku bijyanye n’imbogamizi ikigo ayoboye kitaragera ku rwego rwo gupima iteganyagihe kuri buri metero-kare kubera ko ibihe bihindagurika cyane, naho ku kibazo cy’ingamba zihari, agira ati, “ abanyarwarwanda ntibakomeze gukemanga iteganyagihe, ingamba turimo gufata ni ukugira ngo dukurikirane impinduka z’ibihe buri saha amasaha 24 ku buryo tuzajya dutanga iteganyagihe ryizewe kurushaho.”

umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM