Afurika

Maroc : Ndayisenga Valens yegukanye umudali wa zahabu mu mikino Nyafurika

Ndayisenga Valens
yaberetse igihandure

Mu isiganwa ry’amagare riri kubera muri Maroc ryiswe African Continental Championship, Umunyarwanda Valens Ndayisenga yegukanye umudali wa zahabu mu batarengeje imyaka 23 n’uwa Gatandatu mu basiganwa bose muri rusange.

Umudali Ndayisenga yegukanye ni uwo mu cyiciro cyo gusiganwa umuntu ku giti cye (Individual Time Trial) mu batarengeje imyaka 23, ku ntera y’ibirometero 40.4 bazenguruka ahitwa Benslimane, yakoresheje iminota 53: 58.

 

Ndayisenga Valens yaberetse igihandure Isiganwa ry'amagare u Rwanda rurayobora
Uwamukurikiye ni Gebreigzabhier Amanuel ukomoka muri Eritrea amusizeho amasegonda arindwi,uwa gatatu yabaye Bechlagheme Abderrahmane wo muri Algeria na we amusizeho amasegonda arindwi. Aleruya Joseph yarangije ari uwa kane mu batarengeje imyaka 23 arushwa umunota 1:42 na Valens wa mbere.
Ejo kuwa Kabiri, u Rwanda rwari rwegukanye undi mudali mu cyiciro cy’abagore wa Girubuntu Jeanne d’Arc warangije ari uwa kabiri mu gusiganwa umuntu ku giti cye.
Valens Ndayisenga yegukanye Tour du Rwanda ya 2014 mu gihe Aleluya Joseph na we yarangije ari uwa kabiri muri Tour du Rwanda ya 2015.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM