Imikino

Maria Dolores nyina wa Cristiano Ronaldo ntiyishimiye ko umuhungu we yamushakiye umurinzi (bodyguard,) kuko we yishakira kubaho mu mudendezo ntacyo yishisha.

Nyina wa Cristiano Ronaldo, akaba n’umubyeyi umwe rukumbi uyu munya Portugal afite, Maria Dolores, yatangaje ko atishimiye kuba umuhungu we yaramushakiye umuntu umurinda (bodyguard,) kuko we yumva yabaho ntacyo yikanga.Uyu mubyeyi aravuga ibi mu gihe umuhungu we Ronaldo igihe cyose yumva ashaka ko umubyeyi we yaba ahantu hari umutekano wizewe.
Umubyeyi wa Cristiano, Maria Dolores, aganira na The Sun yagize ati”Iyo ngize aho njya, Ronaldo aba yizeye ko mama we arinzwe, ariko sinshaka ibi n’ikindi gihe.”

Christiano yishimanye na nyina  Maria Dolores

uyu mukecuru yakomeje avuga ko we igihe cyose aba yumva atekanye kubwe akumva umurinzi atari ngombwa. yagize ati”Numva ntekanye kandi ntabwo numva nkeneye umurinzi waba ari kumwe nanjye.Mbayeho mu mahoro.”

Uyu mubyeyi yakomeje agira ati “Nagize ubwoba burenze,igihe nabaga ndi kumwe na Cristiano,ariko nta bibazo nzongera kugira.”

Cristiano Ronaldo yatangaje ko gushakira umurinzi umubyeyi we byose byerekeranye n’umutekano we atizera, ugomba kuba wakwiyongera.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM