Linda Thomas-Greenfield. Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, yasabye u Rwanda na Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kuyoboka inzira y’ibiganiro mugushakira umuti ibibazo bikomeje gushyamiranya ibihugu byombi.
Ibyo yabivuze kuwa 1 Nyakanga 2022 mu nama ya kanama ka Loni gashinzwe umutekano.
Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano muri iyi minsi.
Ibirego u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma, ruvuga ko ibibazo bya Congo ari ibyaba nyekongo ibwabo ko ari nabo bagomba kubishakira ibisubizo n’umuti.
U Rwanda rushinja Congo gufasha umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’i Kigali,umutwe ufatwa nk’uwiterabwoba.
umwezi.rw
