Afurika

M23 iratabaza ko indege za FARDC yayigabyeho ibitero zikarasa n’abasivili

Umutwe wa M23 watangaje ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye kwifashisha indege z’intambara ku rugamba, icyakora kuri uyu wa Kabiri zishinjwa ko zarashe mu bice bitarimo abasirikare b’uyu mutwe, ahubwo bituyemo abasivili.

Amakuru ahamya ko indege z’intambara zarashe mu bice bya Chanzu na Musungati, bigenzurwa n’umutwe wa M23.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yaje gutangaza ko “ihuriro ry’ingabo zirimo kurwana ku ruhande rwa Guverinoma, rikomeje gutera ibisasu nta kurobanura binibasira abasivili, hagamijwe kurema ubwoba, ari nako bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage bacu.”

Ni ibikorwa umutwe wa M23 uvuga ko bigize ibyaha by’intambara.

Umuvugizi w’uyu mutwe mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yasohoye itangazo avuga ko ingabo za Leta zirimo “gukoresha indege z’intambara na kajugujugu mu gutera ibisasu mu bice bituwe, zikica abasivili, bituma abasivili benshi bava mu byabo.”

Yavuze ko ibi birimo gushyira mu kaga abaturage bari mu bice bigenzurwa na M23.

Yakomeje ati “Bigaragara ko Guverinoma ya RDC idashaka amahoro, ahubwo ishyize imbere intambara gusa, ikirengagiza ubusabe bw’ibiganiro bwashimangiwe n’Umuryango w’Abibumbye, Ubumwe bwa Afurika n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Byongeye, ngo abantu barimo kwinjizwa mu gisirikare byitwa ko bagiye ku rugamba rwo guhangana n’u Rwanda n’umutwe wa M23, barimo gucengezwamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kanyuka yakomeje ati “M23 irashimangira ubushake bwayo mu biganiro na Guverinoma ya Congo, hagamijwe amahoro arambye mu gihugu cyacu, bityo, ntabwo izemera gusubira mu nkambi z’impunzi, izirwanaho, irinde abaturage, inajye aho ikibazo kirimo guturuka igamije kugihagarika.”

Amakuru avuga ko nta basirikare ba M23 bakirangwa mu bice bya Runyoni, Chanzu na Musogati. Ibisasu ngo byaguye mu ishyamba rya Chanzu, kure y’ahari abasirikare ba M23 muri Kibumba.

Umuvigizi w’igisirikare cya RDC, Gen Sylvain Ekenge, yabwiye BBC ko nta basivili barashwe n’indege zayo.

Ati “Abasivile bari batuye muri ibyo bice bavuga uyu munsi ni impunzi zagiye ahandi.”

Ku Cyumweru nibwo ku kibuga cy’indege cya Goma hagaragaye indege ebyiri za Sukhoi-25, bivugwa ko ari izigiye kwifashishwa mu ntambara hagati ya FARDC na 23.

Imwe muri izo ndege kuri uyu wa Mbere yaje no kuvogera ikirere cy’u Rwanda, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni mu gihe abayobozi b’ibihugu by’akarere bakomeje gushaka uburyo bwo guhosha umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC, wanateye umwuka mubi hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda, kirushinja gutera inkunga M23 mu basirikare n’ibikoresho.

Ni ibikorwa ariko ruhakana ahubwo rugashinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR washinzwe na benshi mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu nama y’abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Sharm El Sheikh mu Misiri, hashimwe ibihugu by’u Burundi, Uganda na Kenya byohereje ingabo muri icyo gihugu, zo gufasha mu kugarura amahoro.

Iyo nama kandi yasabye Sudani y’Epfo kohereza ingabo na yo nk’uko yabyemeye.

Iyi nama kandi yasabye ibihugu binyamuryango gushyiraho abayobozi bazaba bahuza ibikorwa by’uyu mutwe, bazaba bakorera ku cyicaro cyawo i Goma.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top