Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye gushimangira ko gukemura impamvu-muzi zitera intambara mu burasirazuba bwa Congo n’umutekano muke mu karere ari wo umuti urambye w’icyo kibazo gikomeje gutuma abatari bake bicwa abandi bakava mu byabo ndetse n’ubucuruzi bukadindira.
Ku nshuro ya gatatu i Nairobi kuri uyu wa Mbere habereye inama igamije gushakira umuti ikibazo cy’intambara n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ibiganiro biyobowe n’Umuryango wa Afurika y’iIurasirazuba bigahuza Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame witabiriye iyi nama hifashishijwe ikoranabuhanga yagaragaje ko bitari bikwiye ko iki kibazo kimara hafi imyaka 30 kitarakemuka.
Yagize ati “Impamvu y’ibanze ituma aka kaga katarangira ni ukunanirwa gushyira mu bikorwa imyanzuro myinshi yagezweho ku nzego zitandukanye no mu bihe binyuranye mu myaka ishize. Ndizera ntashidikanya ko ubu noneho ubu bushake buza gutanga umusaruro mwiza. Kongera kubyutsa umutwe kw’umwe mu mitwe yitwaje intwaro byitaweho cyane ku rwego mpuzamahanga ariko ibyo ni kimwe mu biri ku isonga mu bibazo byinshi bya politiki n’umutekano. Bityo rero dushyigikiye umuti urimo gushakwa n’ibihugu by’akarere ndetse n’uburyo bwashyizweho kugira ngo harengerwe ubuzima bw’abantu mu burasirazuba wa Congo [DRC] ndetse ikibazo kidakomeza kototera ibihugu bituranye na Congo birimo n’u Rwanda.”
Umukuru w’Igihugu yuzemo ati “Igikenewe uyu munsi kurusha ikindi gihe cyose ni ubushake bwa politiki buhamye bwo gushyira mu bikorwa ibyemezo byo ku rwego rw’akarere by’umwihariko ibiva mu biganiro bya Nairobi biyobowe n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’iby’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe biyobowe n’umuhuza Perezida Joao Lorenco wa Angola.”
Perezida Paul Kagame avuga kandi ko gukemura iki kibazo bigomba guhera mu mizi yacyo kugira ngo haboneke umusaruro.
Ati “Ibyo bigomba kujyana no gukemura burundu impamvu-muzi z’umutekano muke kuko ari byo bizaba itandukaniro nyaryo mu gukemura ibibazo by’umutekano muke muri Congo no mu bihugu by’ibituranyi. Uburyo buriho bwashyizweho n’abayobozi mu karere ndetse n’ibyemezo byafashwe mu cyumweru gishize mu nama ya Luanda ni amahirwe yo kugera ku gisubizo kirambye. Biri mu nyungu zacu twese rero gukomereza aho aho kugirango ikibazo gimomeze kuba karande. Aha ndabizeza umusanzu w’u Rwanda mu gushaka umuti urambye.”
Uretse Perezida Paul Kagame, Abakuru b’ibihugu bya Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abahagarariye ibihugu bya Tanzania na Sudani y’epfo na bo bitabiriye iyi nama bifashijwe ikoranabuhanga, mu gihe Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ari nawe uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe we yari i Nairobi imbonankubone kimwe na Perezida wa Kenya William Ruto.
Ibiganiro bya none kandi byitabiriwe n’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari Huang Xia, indorerezi z’Umuryango w’Abibumbye, iz’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’abadipolomate b’ibihugu byatumiwe.