Afurika

RDC: Kiriziya Gatolika nayo iri gushinga u Rwanda ibikorwa by’ubushotoranyi

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abihaye Imana ,ba Kiriziya Gatorika,bibumbiye mu ihuriro ryitwa CENCO (Conference Episcopale du Congo) bo n’abayoboke, bakoze imyiragambyo bamagama icyo bise “ubushotoranyi bw’uRwanda mu Burasirazuba bwa Congo.”

Ikinyamakuru Politico kivuga ko abayoboye ba Kiriziya Gatorika bavuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa beni..

Aba bavugaga ko “bigaragambya mu mutuzo, bagamije gushaka amahoro ,CENCO,ivuga ko ubudahangarwa bw’igihugu butagibwaho impaka kandi ko hakenewe ubusugire bwa za teritwari.”

Yakomeje igira iti “Kuri iyo mpamvu,CENCO,isaba abayobozi b’igihugu kwirinda amasezerano ayari yo yose y’abashotoranyi, bafite intego yo kwiba umutungo kamere wa Congo no kwigarurira ubutaka.”

Ihuriro ry’abepiskopi muri Congo ,CENCO rivuga ko rihangayikishijwe n’abari kuvanwa mu byaho n’iyi ntambara (M23 ihanganyemo na FARDC).

Rikomeza rivuga ko “ mu gukora imyigaragambyo ari umwanya mwiza wo kuvuga ko hari abasivile bari kwicwa mu gace ka Beni na Irumu aho ikiremwa muntu kiri kugirirwa nabi.”

Aba bongera gusaba kandi imitwe yitwaje intwaro kuzirambika hasi ku bw’inyungu z’amahoro.

Ubwo iyi myigaragambyo yaberega  iBeni, yari ihagarariwe na Polisi nk’uko ibinyamakuru byo muri Congo bibitangaza.

Hamaze igihe hari inkundura y’imyigaragambyo muri Congo iba yateguwe na sosiyetete sivile, bamagana icyo bita ubushotoranyi bw’uRwanda.

uRwanda rushinjwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutera inkunga umutwe wa M23,ibintu uRwanda na M23 bakomeje kwamaganira kure.

URwanda rwo rushinja igisirikare cya leta ya Congo,FARDC,gukorana n’umutwe urimo abasize abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,FDLR.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM