Asiya

Rwanda:ubuhinzi n’ubworozi byitaweho ni ubuzima n’amafaranga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Eric Rwigamba avuga ko ubuhinzi n’ubworozi ari ubuzima, akaba ari imbaraga nisoko  y’amafaranga.

Yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imurikabikorwa ry’Ubuhizi n’Ubworozi ribaye ku nshuro ya 17, ku Mulindi mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024.

Yagize ati: “Ubuhinzi n’ubworozi ni ubuzima kuko ibibikomokaho iribyo bitanga  indyo yuzuye bogatuma tutarwara. Ikindi ni amafaranga kuko ari inkingi ifasha gutera imbere.”

Akomeza avuga   ko imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi ari umwanya mwiza wo kwiga, ari ku bamurika ari no ku barisura kuko buri wese ahabonera amakuru ndetse n’ubumenyi bushya mu bijyanye n’ikoranmabuhanga rinafasha kugabanya imbogamizi zishingiye ku mihindagurikire y’ibihe.

Ati: “Imurikabikorwa ni umwanya mwiza wo kwishimira cyane aho ubuhinzi n’ubworozi bigeze bitera imbere, ariko ni n’umwanya wo gukoresha ikoranabuhanga muri urwo rwego, cyane ko Isi irimo guhangana n’ibihe bikomeye by’imihindagurikire y’ibihe,

Murenzi Martin umwe mubitabiriye imurikabikorwa ryabere ku Murindi ukora muri Sozo Campany Ltd aganira ni kinyamakuru umwezi.rw avuga ko” nka kampani ikora ibijyanye n’ ubuhinzi n’ubworozi twe twibanda cyane mugutubura imbuto z’ibishyimbo,ibigori na soya”.

Ariko nk’uko Leta idusaba kugirango twihaze mubijyane n’ubuhinzi bw’ibigori dushyira imbaraga ku mbuto z’ibigori biza muri nkunganire.

Tukagira n’undi mwihariko w’imbuto dukura hanze, kugirango tubone igisubizo umuhinzi ahitemo icyo yishimiye”.

Akomeza aagira ati :” tugira imiti y’ubuhinzi n’ifumbire bitandukanye kugirango duhe igisubozo umuhinzi.”

Umwe mu baje kumurika imboga n’imbuto ahinga mu Karere ka Bugesera, Mutimanama Olive avuga ko imurikabikorwa ryamufashije kunoza ubuhinzi, akaba yarashoboye kuzamura imibereho ye.

Yagize ati: “Imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi ryanyunguye ubumenyi ndushaho gukora ubuhinzi buteye imbere, hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo ubu mpinga ibihembwe byose kuko nuhira. Byampinduriye ubuzima kuko mbasha gutunga umuryango, nishyura ubwisungane mu kwivuza, ntanga EjoHeza n’ibindi.

Abaje kumurika ubu bagera kuri 479, harimo abaturutse muri Nigeria, Senegal, mu Buhinde, Hongrie, u Buyapani, Sudani y’Epfo n’ibindi.

Carine kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM