AMAHANGA

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani zambwitswe imidali

Kuwa 26 Werurwe 2025, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, UNMISS, mu gace ka Malakal, zambitswe imidali y’ishimwe kubera umuhate wazo mu kugarura no kubungabunga amahoro.

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda, RWANBATT-2, mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ‘ Loni’.

Lt. Gen. Mohan Subramanian, Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo, yashimye uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro, ikinyabupfura n’umuhate w’abasirikare b’u Rwanda n’uruhare ntagereranywa mu kugarura amahoro.

Yanashimye uruhare rukomeye batayo ya RWANBATT-2 yagize mu bikorwa byo gutabara abakozi ba Loni bendaga kwicwa n’inyeshyamba zitwa White Army mu gace ka Nassir.

Umuyobozi Mukuru uhagarariye u Rwanda muri Sudani y’Epfo akaba n’Uwungirije wa UNMISS ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Brig. Gen Louis Kanobayire, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zigira uruhare mu gucunga umutekabo zifatanyije n’ingabo z’igihugu, kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gufasha mu butasi hagamijwe kurinda umutekano w’abaturage.

Umuyobozi wa RWANBATT-2, Lt. Col. Charles Rutagisha, yavuze ko imidali bambitswe igaragaza ishema ryo kuba barangije amezi icyenda mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, ahamya ko byongerera imbaraga ababirimo.

Yashimiye abayobozi bose ba UNMISS, Guverinoma ya Sudani y’Epfo n’izindi ngabo ziri muri ubu butumwa ku ruhare rukomeye bagira mu gufasha kuzuza inshingano.

Magingo aya u Rwanda ni urwa gatatu mu kugira abasirikare n’abapolisi benshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM