Umushoramari Karegeya Ngabo washinze sosiyete yitwa ‘Ibere rya Bigogwe’ watangije ibikorwa by’ubukererugendo mu gace ka Bigogwe mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, aratangaza ko agiye kubaka inzu ndangamurage y’inka, nkuko tubikesha ikinyamakuru Imvaho Nshya.
Uyu mushumba wo mu Bigogwe wamamaye kubera gufasha abantu basura inka mu rwuri no kumenyekanisha ubworozi bwazo, yahamirije Imvaho Nshya ko imirimo yo kubaka inzu ndangamurage y’inka (Museum Inka) izatangira mu kwezi kwa Kamena irangire mu k’Ukuboza uyu mwaka.
Mu Bigogwe ni ahantu hasanzwe hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku nka, hasurwa n’abasaga 500 ku mwaka habariwemo n’ibigo by’amashuri.
Ati: “Mu bukerarugendo bwerekeye inka bijyanye n’umuco. Ubukerarugendo bwacu bushingiye ku gukundisha abantu umuco werekeye inka no kuwubibutsa muri rusange.”
Karegeya avuga ko kugeza ubu nta ngengo y’imari iragenwa mu kubaka inzu ndangamurage ariko ikigo BN Designs gikomeje gukora igishushanyo mbonera cy’iyo nzu ndangamurage igaragaza amateka y’inka mu Rwanda.
Igitekerezo cyo kuyubaka cyaturutse ku kuba mu Bigogwe bahura n’imbogamizi zo kugira ubumenyi buke ku nka.
Yagize ati: “Tugira imbogamizi ko usanga abantu bafite ubumenyi buke ku nka, ugasanga nawe ubwawe ntabwo ushobora kubimubwira ngo ubirangize, nta hantu umuntu ashobora gushakira ayo makuru ajyanye n’inka kandi twajya ahantu ugasanga barakubwira ngo inka ni cyo cyari ikintu kinini, uguhaye inka aba aguhaye byose, ugasanga ntabwo dufite ahantu umuntu ashobora gushaka ayo makuru.
Ndavuga nti, uwakusanya aya makuru yose akubaka ikintu gitanga amakuru y’inka n’agaciro k’inka ndetse n’agaciro abantu baha inka cyane cyane ku Banyarwanda ndetse no kumenya ahandi hantu ku Isi baha agaciro inka.”
Ahamya ko ubukerarugendo mu Bigogwe ari nkaho ari bwo bugitangira kubera ko ibyo bajyaga bakora akenshi, byari ukwirwanaho ariko ubu bashaka kubaka ibikorwa bibavugira n’iyo baba badahari.
Ngabo Karegeya avuga ko hari abatuye igice cy’u Buyapani na bo bafite inzu ndangamurage y’inka ivuga ku gace kabo k’inka.
Si mu Rwanda gusa bakunda inka kuko hari Abahinde bayisenga, abo muri Ethiopia bakunda inka nk’Abanyarwanda, Abadinka bo muri Sudani y’Epfo, Abamasayi bo muri Kenya, abenshi muri Nigeria, abaturage bo muri Afurika y’Epfo n’abandi.
Ati: “Ayo makuru ni yo dushaka guhuriza hamwe, akazibanda ku Rwanda ariko hakagira n’ikindi gice cyagenewe gutanga amakuru y’ahandi hantu ukuntu bimeze, nibura umuntu atware ayo makuru.”
Hari imyirongi abantu bavuza yakomotse ku bashumba nk’igikoresho cy’indirimbo, iki ni kimwe mu bikoresho bizaba bigaragara mu nzu ndangamurage y’inka mu Bigogwe.
Muri iyo nzu uzayisura azanasangamo ibikoresho bijyanye n’inka; uruhimbi, ibisabo, ibyansi, umutozo, umutemeri w’icyansi ndetse n’amateka y’inka mu Rwanda.
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, Karegeya yashimangiye ko nk’ibisabo bisanzwe bihari ndetse ko n’abantu bacunda ariko ngo ntabihari ku buryo bufatika.
Ati: “Turashaka kubishyira ahantu hagaragara. Nko mu Rwanda nta rugo rukora ubukwe bataruhaye igisabo ariko se umuntu bahaye igisabo azi agaciro k’igisabo? ”
Hari ubwo nakira umuryango hano, ugasanga umwana arakubwiye ngo kiriya mu rugo turagifite, mukimaza iki akavuga ngo ni umutako mu ruganiriro.
Turasha ko nibura niba ari igisabo amateka yacyo yose uyasangamo, igisabo kimaze iki? Noneho unagikoreshe.
Niba ari uruhimbi rube rurimo, niba ari inkongoro, injishi y’inka, urwabya, umutozo, icyarire byose bibe birimo.”
Kugeza ubu nta mufatanyabikorwa uraboneka uzafatanya na Sosiyete ‘Ibere rya Bigogwe’ mu kubaka inzu ndangamurage y’inka mu Rwanda.
Inzu ndangamurage izaziba icyuho kinini cyari gihari mu gusobanurira abantu kuko ngo hari ibyo babasobanuriraga mu magambo ariko batabibona mu rwuri kuko ngo nk’uruhimbi ntirwakubakwa mu rwuri.
Karegeya agira ati: “Tuzashyiraho uburyo ubisoma ariko tunabikwereke.”
Mu Bigogwe ni ahantu hakunda gutemberera ba Mukerarugendo ariko umubare w’abahasura ugahinduka bitewe n’amezi.
Kubera gutinda mu nka no kuzikunda, Ngabo Karegeya yaje kwisangaga asobanurira abantu ibyazo, abaje kuzisura akabigisha umuco w’inka nko gukama, kuzagaza n’ibindi, akabona bishimye cyane, umubare w’abazisura na wo ukomeza kwiyongera.
Ikindi mu byo yishimira ni uko abasura mu Bigogwe atari Abanyarwanda gusa ahubwo yakira n’abanyamahanga baje kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda.
Kayitesi Carine