Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 22 Gicurasi 2025, sosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko yashyizeho indege ikora urugendo Cotonou-Madinah, mu gufasha Abanya-Benin bashaka kwitabira umutambagiro mutagatifu i Mecca muri Arabiya Saudite.
RwandAir ntabwo isanzwe ikora urugendo Cotonou-Madinah, ahubwo yatangaje ko yashyizeho iyi ndege mu rwego rwo gufasha aba bayoboke b’Idini ya Islam.
Izi ngendo zakozwe n’indege Airbus A330-300, RwandAir yatangaje ko zigaragaza umuhate wayo mu guhuza abatuye hirya no hino muri Afurika. Twifurije abitabiriye umutambagiro bose urugendo rwiza.
Mu nkingi eshanu zubakiyeho ukwemera kwa Islam, hari iteganya ko buri wese akwiye kujya i Mecca muri Arabie Saoudite mu Mutambagiro Mutagatifu (Hijja) nibura inshuro imwe mu buzima k’ufite ubushobozi.
I Mecca hahurira abaturutse ku Isi yose barimo n’Abanyarwanda.
Nyampeta Abdou

