AMAHANGA

Abanyeshuri bo muri Qatar banyuzwe no kwigira ku Rwanda

Abanyeshuri 12 bo muri Kaminuza ya Georgetown yo muri Qatar banyuzwe no kwigira ku Rwanda, n’ibyo bungukiye mu rugendoshuri rw’icyumweru rugamije kwigira ku mateka y’u Rwanda n’imiyoborere yarwo.Ni amasomo bateguriwe yo hanze y’ishuri agize isomo ryimbitse ku Miyoborere na Sosiyete y’u Rwanda hagati y’ikinyejana cya 16 n’icya 21 bigishwa n’impuguke mu mateka y’Afurika Mwarimu wungirije Dr. Phoebe Musandu.
Bavuga ko uru rugendoshuri rw’icyumweru bakoreye mu Rwanda rutazibagirana kuri bo kuko rwabashije kubafasha guhuza ubumenyi bungukiye mu ishuri n’ubuzima bwo ku kibuga.
Bafize amahirwe yo kwiga byinshi ku mateka ya mbere y’ubukoloni y’uko ubwami bwayoboraga, bagaruka ku bukoroni na nyuma yabwo kugeza uyu munsi l.
Abo banyeshuri binjiye cyane mu mateka yijimye y’u Rwanda no ku iterambere igihugu kiriho uyu munsi, bahuza amateka n’ukuri guhari uyu munsi.
Mu ruzinduko rwabo, baganiriye imbonankubone n’abayobozi b’ibigo bitandukanye, abayobozi muri Guverinoma n’abaturage babasobanuriye amakuru ku iterambere ry’amateka, umurage w’umuco n’impinduka zikomeje kugaragara mu iterambere.
Nyampeta Abdou

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM