Afurika

Abikorera barashimwa uruhare bagira mu kuzamura ubuhinzi binyuze mu bushakashatsi n’ikoranabuhanga

Mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryabereye ku Mulindi, abikorera bashimiwe uburyo bagenda bafata iya mbere mu kuzana ibisubizo bishingiye ku bushakashatsi n’ikoranabuhanga, bigamije kongera umusaruro, gutanga amakuru ku gihe no gukemura ibibazo byugarije ubuhinzi n’ubworozi.

Iri murikabikorwa ngarukamwaka rihuriza hamwe abikorera n’inzego za Leta, ryatangiye ku mugaragaro ku wa 20 Kamena 2025, rikaba ryaritabiriwe n’ibigo birenga 500.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko igihe kigeze ngo abikorera babe igicumbi cy’impinduka zishingiye ku bumenyi.

Yagize ati: “Ubu dukeneye ko abikorera bagira uruhare runini mu kuzana ibisubizo. Ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo guhindura ubuhinzi n’ubworozi, ariko rigomba gushingira ku bushakashatsi no gushyirwa mu bikorwa n’ababifitemo inyungu kurusha abandi – abikorera.”

Yavuze ko Leta izakomeza kuba umufatanyabikorwa, ariko ko iterambere rirambye ry’ubuhinzi rishingiye ku bikoresho bigezweho, amakuru yizewe n’ubushake bwo guhanga udushya buva mu bikorera.

Mu bitabiriye iri murikabikorwa harimo SOZO Ltd, ikigo cy’abikorera gikoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, kikanafasha abahinzi kugera ku makuru y’ingenzi mu gihe nyacyo.

Murenzi Martin, Umuyobozi wa SOZO Ltd, yavuze ko bafite intego yo gutanga ibisubizo bijyanye n’ibihe igihugu kirimo, birimo imihindagurikire y’ibihe n’imikoreshereze idahwitse y’umutungo kamere.

Yagize ati: “Twashatse uburyo umuturage wo ku rwego rwo hasi ashobora kubona amakuru arebana n’ubutaka bwe, ihindagurika ry’ikirere, ndetse n’uburyo bwo gutera cyangwa kuvomerera ku gihe. Ubu buryo bushyira amakuru yose kuri telefoni ye.”

Yongeyeho ko igisubizo cyabo kigamije guha umusaruro uhamye n’uhendutse umufatanyabikorwa wese, kandi byitezweho kugabanya ibihombo abahinzi bakunze guhura na byo.

Kompanyi ya Rwanda Fertilizer Company Ltd na yo yerekanye uburyo ikoresha ikoranabuhanga rihujwe n’ubumenyi bw’ubutaka mu gutanga ifumbire ijyanye n’amoko y’ubutaka atandukanye.

Valery Muhirwa, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’ubuhinzi muri icyo kigo, yavuze ko gukorana n’abashakashatsi byatumye bamenya neza ibikenewe ku isoko.

Ati: “Twashyizeho uburyo bushya bw’ikoranabuhanga butuma dushobora kumenya igice cy’ubutaka uko giteye, tugahitamo ubwoko bw’ifumbire bukwiye, noneho bigatuma abahinzi babona umusaruro ujyanye n’ibyo bashyizemo.”

Yakomeje avuga ko uko abikorera barushaho gufatanya n’inzego z’ubushakashatsi n’abaturage, ari ko bigira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu binyuze mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu gihe cy’icyumweru, iri murikabikorwa rizerekana ibikoresho bigezweho, serivisi z’ubujyanama, uburyo bwo kongera umusaruro mu buhinzi buciriritse n’ubworojyi bwa kijyambere.

Minisitiri Bagabe yavuze ko iyi Expo ari urubuga rwo kwigira ku bikorera bashoboye guhindura ingamba z’ubuhinzi zikajyana n’ibihe bigezweho.

Yagize ati: “Ibi tubibona nk’uburyo bwo gutera inkunga abikorera bafite ibisubizo, tukabashyigikira binyuze mu nkunga cyangwa kugera ku isoko, kuko igihugu cyateye imbere gishingiye ku mikoranire hagati ya Leta n’abikorera.”

Abitabiriye barimo urubyiruko rwerekanye ibisubizo birimo uburyo bwo kugenzura amazi akoreshwa mu mirima, gukora imbuto zihanganira amapfa, no gutunganya ibikomoka ku buhinzi kugira ngo byongererwe agaciro.

Iyi mpinduka irashimangira icyerekezo cya Leta y’u Rwanda gishingiye ku bukungu bushingiye ku bumenyi, aho abikorera n’abahanga bafatanya kugira ngo ubuhinzi burusheho kuba ishingiro ry’ubukungu bw’igihugu.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM