Umugore wa Perezida Félix Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dénise Nyakeru, yasabye Abanye-Congo gusengera umugabo we kugira ngo azashobore gutsinda intambara nyinshi ari kurwana.
Ku wa 8 Werurwe 2026, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore byabereye ku cyicaro cy’ishyaka UDPS mu mujyi wa Kinshasa Nyakeru yavuze ko umugabo we ari kurwana intambara z’umubiri n’iz’umwuka.
Nyakeru yagaragaje ko intambara umugabo we ari kurwana zikomeye, bityo ko kugira ngo azitsinde bisaba gukora amasengesho y’iminsi myinshi.
Agira ati “Ni ukuri dukomeze tumushyigikire mu masengesho yacu kandi Imana ibibahere umugisha kubera ko nzi ko muzabikora.”
Congo yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo ibijyanye n’ubukungu, imibereho y’abaturage n’umutekano mu bice bitandukanye, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu.
Mu gihe ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, Tshisekedi akomeje gukora ibishoboka kugira ngo Leta ya RDC ibyisubize, yifashishije imbaraga za gisirikare n’iza dipolomasi.
AFC/M23 yarahiye ko idateze kuva mu bice igenzura mu gihe ibibazo byatumye ifata intwaro niba bidakemutse.
Nyampeta Abdou
