Nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kurwanya Virusi itera SIDA, Igituntu na Malariya, bamwe mu baturage, cyane cyane abo mu byiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura HIV, baracyahura n’imbogamizi zirimo guhabwa akato no guhezwa muri serivisi z’ubuzima.
Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe binyuze muri gahunda ya Integrated Community-Led Monitoring (ICLM), uburyo bugamije guha abaturage ijambo mu gutanga amakuru ku bibazo bahura na byo igihe bashaka serivisi z’ubuzima.
Dr. Ngabonzima Louis, Umuyobozi wa Porogaramu muri Rwanda NGOs Forum for HIV/AIDS and Health Promotion, yavuze ko nubwo hari byinshi byagezweho, ikibazo cy’ihezwa muri serivisi z’ubuzima kigihari mu turere tumwe na tumwe.
Yagize ati: “Hari imibare igaragara mu Karere ka Bugesera, mu Karere ka Gasabo ndetse no mu Karere ka Rwamagana, aho usanga umuntu yakagombye kwivuriza mu kigo nderabuzima kimwe, ariko kubera guhezwa bijyanye n’icyiciro abarizwamo, ugasanga avuye ku kigo kimwe akajya kwivuriza ku kindi.”
Yavuze ko iki kibazo kigaragara cyane mu byiciro birimo abakora uburaya n’abagabo baryamana n’abandi bagabo, bamwe muri bo bagatinya kwegera ibigo nderabuzima byo hafi yabo kubera impungenge zo guhabwa akato.
Gahunda ya ICLM iri gushyirwa mu bikorwa mu turere dutandukanye mu Rwanda igamije gufasha abaturage gutanga amakuru ku bibazo bibangamira itangwa rya serivisi, bityo inzego z’ubuzima zikaboneraho gushaka ibisubizo.
Dr. Ngabonzima yavuze ko iyi gahunda yatanze umusaruro ushimishije kuko yagaragaje ibibazo byari bisanzwe bizwi ndetse n’ibindi bishya byasabaga ubuvugizi.
Ati: “Twashoboye kubona no kugaragaza ibibazo biri mu itangwa rya serivisi, hanyuma tubiganiraho n’inzego bireba kugira ngo bishakirwe ibisubizo.”
Mu bindi bibazo byagaragajwe harimo kubura imiti ya Malariya ku bajyanama b’ubuzima ndetse n’abantu bafite ibyago byo kurwara Igituntu batabonera ku gihe imiti ibafasha kukirinda.
Munyemana Frank (izina ryahinduwe), umwe mu bagabo baryamana n’abandi bagabo bo mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko hari abantu benshi bagikanga kwegera ibigo nderabuzima.
Ati: “Hari igihe umuntu yumva ko ashobora gucirwa urubanza cyangwa agafatwa ukundi kubera ubuzima abamo. Icyo twifuza ni serivisi zitagira ivangura, aho umuntu wese yakirwa nk’undi muturage.”
Mukamana Nadine, ukora uburaya mu Karere ka Bugesera, yavuze ko ubukangurambaga bwatangiye guhindura imyumvire ya bamwe.
Yagize ati: “Ubu twatangiye kubona ko hari abakozi bo kwa muganga badufata neza kandi bakatwakira. Turifuza ko ibyo byagera hose kugira ngo abantu bose batinye guhisha ibibazo byabo.”
Dr. Mucyo Yves Habimana, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe kurwanya Igituntu n’izindi ndwara z’ubuhumekero zandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yavuze ko itangwa rya serivisi z’ubuzima ridakwiye kubamo ivangura iryo ari ryo ryose.
Yagize ati: “Amakuru meza kandi yizewe ashobora guhindura imyitwarire y’abaturage. Ni yo mpamvu dushishikariza abantu kwipimisha, kwivuza hakiri kare no gukoresha serivisi z’ubuzima zibagenewe, nta muntu n’umwe ugomba guhezwa.”
Yasabye abaturage bafite ibibazo cyangwa bahura n’ihezwa kubigaragaza kugira ngo inzego zibishinzwe zibikemure.
Abakurikiranira hafi gahunda zo kurwanya HIV bavuga ko guhangana n’ihezwa no guhabwa akato bikiri imwe mu mbogamizi zikomeye mu rugamba rwo kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.
Bemeza ko gutsinda uru rugamba bitazakorwa n’inzego z’ubuzima zonyine, ahubwo bisaba uruhare rw’abaturage, itangazamakuru, imiryango itari iya Leta n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo buri Munyarwanda abone serivisi z’ubuzima mu bwisanzure, nta vangura kandi ku gihe.
Kayitesi Carine



