Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kagere Meddie ukinira Simba SC yo muri Tanzania, yahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona mu kwezi kwa Werurwe kikaba cyatanzwe

Maddie Kagere uyuboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania, amaze gutsinda ibitego 19.
Uyu rutahizamu w’Umunyarwanda ukomeje kwitwara neza muri Tanzania, aheruka gutsinda ibitego bine (4) mu 8-0 ikipe ye yatsinze Singida United ku wa 11 Werurwe 2020.
Mu mukino Simba SC yaraye itsinzemo mucyeba wayo Yanga SC, Meddie Kagere ntiyigeze abonamo igitego kuko yanagiyemo asimbuye.
Kagere winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri, yafashije iyi kipe kubona igitego cya kane kuko ku munota wa 88’ yafashe umupira anyuze ku ruhande rw’iburyo acenga ba myugariro ba Yanga arekura ishoti riremereye riruhukira kuri Metacha Mnata umunyezamu wa Yanga SC arwana naryo biranga uramucika usanga Mzamiru Yassin Saidi ahita aboneza mu izamu.
Uyu rutahizamu wananyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na Mukura,muri 2015 yagiye muri Gor Mahia yo muri Kenya ayitsindira ibitego 31 mu mikino yose yayikiniye.
Uyu mukinnyi wabanje kunaniranwa na Gor Mahia ku bijyanye n’amafaranga baza no gutandukana, nyuma y’amezi atandatu (6) yaramugaruye aza kuyivamo muri 2018 yerekeza muri Simba SC yo muri Tanzania anakira ubu.
Uyu rutahizamu w’Amavubi watangiye gukinira igihugu muri 2011, muri uwo mwaka yahise anahesha ishema igihugu atsinda igitego kimwe mu mukino wahuje Amavubi na Benin ari na cyo rukumbi
Muri 2015 na we yahagaritswe ari mu bakinnyi bahagaritswe bitwa ko ari abanyamahanga, yongera guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi muri 2018, ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Côte d’Ivoire ibitego 2-1, akaba ari na we watsinze igitego cy’Amavubi.
umwezi.rw