Gahunda mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) Mu kiganiro yagiranye n’abanyamadini yemeza ko konsa umwana kugeza ku gihe cyagenwe ari ingirakamaro ku mikurire ye kuko bimurinda igwingira ndetse nizindi ngaruka zose zikomoka ku mibereho mibi .
Bwana Mucumbitsi Alexis umuyobozi muri NECDP atangiza ikiganiro,yavuze ko ari byiza kungurana ibitekerezo ku kamaro ko konsa umwana, kumenya igihe umwana agomba guhabwa imfashabere,ni ngombwa kugaruka kuruhare rwa buri wese ku mikurire y’umwana muto ndetse no kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugirango hagabanywe cg hakurweho igwingira ry’abana bato.

Bwana Faustin mu kiganiro kirambuye yagaragaje intego nyamukuru ku kamaro ko konsa,aho yagize ati hakorwa byinshi kugirango ingamba zitandukanye zigerweho,no kuri gahunda yo konsa umwana hategurwa uburyo butandukanye burimo Gushora imari hagambiriwe gutanga ubumenyi no kwigisha inzego zitandukanye akamaro ko konsa umwana kuva akivutse,harimo kandi guhugura inzego z’ubuvuzi,ku bongerera ubumenyi ku kamaro ko konsa,gutanga ubujyanama butandukanye,gukorana nizindi nzego mu bukangurambaga bwo ku menyekanisha akamaro ko konsa ndetse no kurinda abana igwingira tubaha indyo yuzuye.
Bwana Faustin kandi atangaza ko umwana ukivuka agomba guhita yonswa nta kindi kintu avangiwe kugeza ku mezi atandatu(6 months).nyuma ya amezi atandatu umwana ntabwo aba agihazwa n’ibere gusa niyo mpamvu agomba guhabwa ifashabere rigizwe n’indyo yuzuye,uyu muyobozi kandi agaragaza ko amashereka afitiye akamaro kanini umwana harimo: ku murinda indwara,amashereka niyo afite inyungamubiri zuzuye z’umwana,afasha umwana gukora igogorwa,aha umwana ibyo akeneye byose ku mezi 6,amashereka afasha umwana kutarwara indwara zo muzabukuru nka Diabete n’izindi by’akarusho kandi amashereka atuma umwana n’umubyeyi basabana.
Amashereka kandi afite n’akamaro kanini k’umubyeyi kuko konsa birinda umubyeyi kurwara kanseri y’amabere,arinda nyababyeyi n’izindi,amashereka afasha umubyeyi kutava cyane amaze kubyara ndetse no gusubirana k’umura. Uretse ku mwana n’umubyeyi,amashereka ni inshuti y’ibidukikije kuko nta kintu na kimwe akenera gishobora kwangiza ikirere,amashereka kandi ni indyo karemano y’umwana itajya yangirika cyangwa ngo ikenere gupfunyikwa,amashereka kandi ari mu ndyo nkeya zidakenera gutekwa niyo mpamvu afatwa nkarinda ibidukikije.
Hari ibibazo bishobora gutuma umubyeyi atabona amashereka ahagije harimo,kudashyira umwana ku ibere hakiri kare(byibuze bitarenze iminota 30 ukibyara),konsa umwana gake,kutitegura neza konsa,kugira ubwoba ko amashereka ari macye n’ibindi. Umwana kandi kugirango agire ubuzima bwiza akesha ibere agomba konka igihe cyose abishatse,byibuze bitari munsi y’inshuro 8 ku munsi,umwana kandi akwiye guhabwa ibere kuva akivutse kugeza ku mezi 6 nta kindi avangiwe maze kuva kuri ayo mezi 6 agatangira guhabwa ifashabere igizwe n’intungamubiri zuzuye.mu gihe hari imbogamizi zituma umubyeyi atosa umwana igihe cyose abishakiye ashobora gukama amashereka mbere yo kujya ku kazi cg izindi gahunda zatuma Atari kumwe n’umwana maze akaza kuyahabwa igihe nyina adahari ngo amwonse
Mu rwego kandi rwo kurwanya igwingira no gufasha umwana gukura neza mu gihe umwana ageze ku mezi 6,leta y’u Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa biyemeje gufasha abanyarwanda kubona imfashabere igizwe n’indyo yuzuye abenshi bazwi ku ifu ya shisha kibondo ikaba yifashishwa muguha umubyeyi n’umwana intungamubiri zibunganira mu mikurire y’umwana nkuko bitangazwa na Emmanuel umukozi muri CHAI Itunganya ifu ya shisha kibondo.

Emmanuel yemeza ko umwana akwiye guhabwa ifunguro rifite intungamubiri nkenerwa
Sylvie nawe kandi yabwiye abitabiriye iki kiganiro ko mu gihe utabashije guha ibere umwana ku gihe ushobora gukama amashereka wifashishije uburyo bwa gakondo ariko hari n’uburyo bugezweho bukoresha utumashini twabugenewe ndetse tudafite ingaruka nimwe dore ko nawe ubwo buryo yabukoreshaga iyo yabaga agiye ku mara igihe Atari kumwe n’umwana we
Carine Kayitesi