Muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 28 Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, taliki ya 20 Gicurasi 2022, Hibutswe abakozi,Ababyeyi n’ abanyeshuri babatutsi bazize Jenoside baguye muri Campkigali no mu ntyengero zayo.
Uyumuhango ,wabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Saint Andre ruherere mu murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge .
witabiriwe na babyeyi barerera mu G.S Camp Kigali abayobozi,abarimu, n’abanyeshuri. n’abayobozi bibigo bitandukanye byo muri Nyarugenge na banyeshuri babo bibumbiye muri AERG batandukanye mu rwego rwo gufata mu mugongo bagenzi babo bo muri G.S Camp Kigali Kandi witabitibiriwe n’abayobozi mu nzego za leta
Nshizirungu Emmanuel w’imyaka 56 warokotse Jonoside yakorewe abatutsi mu 1994 utuye muri Nyarugenge waremewe na G.S Camp Kigali avuga ko kuri we bimubereye inzira nziza yo gucyira ibikomere .
yagize ati “Jonoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaye ndi mu ngabo zabohoye igihugu ,Jonoside imaze guhagarikwa n’Inkotanyi nisanze narabuze Ababyeyi abavandimwe n’inshuti ubwo Kandi narinaranakomerecyeye mu rugamba byanteye ibikomere byinshi .
nabayeho niyaranja ngo mbashe gutunga umuryango ,kuri uyumunsi rero Ishuri G.S Camp Kigali rinyomoye ibikomere naterwaga n’ubushobozi bucye bwambuzaga gufasha abana bange gukomeza amashuri .mu nkunga y’amafaranga mpawe agihe kumfasha muri byinshi ,kwikura mubucyene no kwishyura amafaranga y’ishuri “.
Nshizirungu Emmanuel wacitse kwicumu waremewe ni kigo ki shuri r cya G.S Camp Kigali
mu kiganiro umuyobozi w’ishuri G.S Camp Kigali bwana Niyonsenga Jean de Dieu yagiranye ni kinyamkuru umwezi .rw yagarutse cyane kugikorwa cyo kwibuka ndetse n’urumuri rw’ikizere rwacanywe ,yanagarutse ku nkunga y’amafaranga yahawe uwarokotse Jonoside .
Yagize ati “muri G.S Camp Kigali turi kwibuka ku ncuro ya 28 Jonocide yakorewe abatutsi,twunamira, tuzirikana Kandi tugaha icyubahiro abacu bishwe bazira uko baremwe ,nki shuri twigisha abana bacu ingaruka mbi za jenoside tubakangurira kwirinda ingengabitecyere ya Jenoside ducana urumuri rw’ikizere ,tukanagira igikorwa cyo kuremera awarokotse Jenoside mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abasizwe iheruheru na Jenoside no gukomeza umuco w’ubumwe bwarangaga abanyarwanda .
uyu munsi twaremeye uwarokotse Jenoside tumuha sheke y’amafaranga ibihumbi maganatatu(300.000 frw) twizeye ko azamufasha gukomeza ubuzima.
umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Nyarugenge Madamu Umurerwa Jeanette akaba n’umuyobozi mu kuru muruyu muhango yasabye abitabiriye ikigikorwa kuzirikana ibihe bigoye urwanda n’abanyarwanda banyuzemo .
yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri baraho gukomeza kwigira ku mateka no gukumira ingengabitecyerezo ya Jenoside iboneka ku mbugankoranyambaga.
Perezida wa ibuka mu murenge wa Nyarugenge bwana Kayihura Evaliste wari waje gufata mu mugongo G .S Camp Kigali yasabye abaraho gukomeza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gutanga amakuru kuhaba hakiri imibiri igashyigurwa mu cyubahiro.
ishuri rya camp kigali ni shuri ryatangiye mu w’1973 ritangira ari ishuri rya leta gusa nyuma ya Genocide ya korewe abatutsi mu 1994 ryabaye ishuri ryigenga kugeza mu 1998
kurubu ni shuri rifashwa na leta
ni shuri rifite ibyiciro 3, inshuke ,abanza ndetse n’ayisumbuye mukiciro cy’ayisumbuye batanga ubumenyi mu mashami y’imibare kompiyuta n’ubukungu (MCI) ,amateka ubukungu n’ubumenyi bwisi(HEG) ndetse ni ndimi(EFK)rifite abanyeshuri 3236 mu mashuri y’isumbuye niho higanje umubare mwinshi w’abanyeshuri aho bagera 1546.
Kayitesi Carine
















