AMAKURU MUTURERE

Amajyaruguru: Murasabwa kugira umushinga uwanyu – NYIRARUGERO Dancille

Ibi ni ibitangazwa na NIRARUGERO Dancille , Guverineri w’ Intara y’Amajyaruguru mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ku mushinga wo kubyaza umuriro w’amashanyarazi ku rugomero rwa kabiri rwo ku mugezi wa Nyabarongo.

Ni umushinga wo kubyaza umuriro w’amashanyarazi ungana na megawati zisaga 43.5 uri ku birometero 19 ku bugari bwa hegitari 600 .Ni umushinga wa Leta y’u Rwanda uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 214.

Nyirarugero Dancille Guverineri w’intara yamajyaruguru

Nyirarugero Dancille agira ati” Uyu mushinga urakomeye cyane, uzatanga amashanyarazi mu Rwanda no hanze yarwo. Ndibutsa ko abaturiye aho u mushinga uri bawugira uwabo, inyungu bazakuramo zikabafasha kwiteza imbere. Bagomba rero kabungabunga umutekano n’ibikorwa remezo byawo.’’

Akomeza avuga ko uwo mushinga uje ari igisubizo cy’ibibazo bari bafite by’umuriro w’amashanyazi mukeya.

Gakuba Felix, wo mu kigo  gishinzwe ikwirakwiza ry’amashanyarazi mu gihugu ( EUCL),

Gakuba Felix, wo mu kigo  gishinzwe ikwirakwiza ry’amashanyarazi mu gihugu ( EUCL), avuga ko uyu mushinga uzakemura ikibazo cy’amashanyarazi.Agira ati’’ Uyu mushinga uze kongerera ingufu z’amashanyarazi mu gihugu, ukazatuma tugera kuri ya ntego yacu dufite yo muri 2024 ko mu Rwanda hose hazaba hari umuriro w’amashanyarazi.’’

Gakuba akomeza avuga ko hari inganda ziriho n’izindi zubakwa zo kugera kuri iyo ntego.

Bamwe mu baturiye baho uwo mushinga uzakorera bishimira icyo gikorwa. Bavuga ko biteguye kubungabunga ibikorwa byawo.Bakomeza bavuga ko uwo mushinga uzabafasha gukora ibikorwa byabo bisaba ingufu z’amashanyarazi zihagije nk’ubusuderi n’ibindi.

Uyu mushinga wo kubyaza umuriro w’amashanyarazi ku rugomero rwa Nyabarongo ya 2 uzakorera mu Turere twa Rurindo, Gakenke na Kamonyi.

Hashyirwaho ibuye fatizo ku mushinga

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM