kuruyu wa gatatu kugicamunsi abanyeshuri ba Lycee de Kigali bashyize indabo ku rwibutso rwa Nyamata ahashyinguwe inzirakarengane zazize Jonoside yakorewe abatutsi mu 1994
N’igikorwa cya bereye ku rwibutso rwa Nyamata Aho abanyeshuri bahagarariye abandi basuye uru rwibutso basobanurirwa amateka y’ubwicanyi bwakorewe abatutsi mu cyahoze arubugesera banatemberejwe ibice bitandukanye byurwibutso basobanurirwa amwe mu mateka y’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abaruhukiye moabanyeshuri bagize umwanya wo kumva ubuhamywa bwumwe warokocyeye muri kiriza ya Nyamata yiciwemo abatutsi basaga 10000

Madamu Louise Uwimana wa rokokeye ahabereye ayo mahano atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho Louise Uwimana Watanze ubuhamya bwuko yarakotse Jonoside yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jonocide.
yagize ati “twanyuze mu bihe bigoye kuko ubwo ubwicanyi bwaributangiye twahungiye muri kiliziya tuziko ariho turiburokocyere Gusa ntago byadukundiye kuko interahanwe zaraje zitangira kurasa muri kiliziya ubwo ngewe nasohowe n’umugabo anfata kungufu ndetse bimviramo ko anyanduje sida ndetse ansiga ngenyine .nyuma ingabo z’inkotayi zaraje ziramfasha,gusa duhirana ibikimere cyane cyane iyo turi muri ibi bihe usanga twongeye gutekereza cyane ku bacu kuko duhirana ibikimere bidashira kwiyakira biba bitoroshye yashoje agora abo banyeshuri guharanira icyateza igihugu imbere birinda amacakubiri bamagana abapfobya Jonocide ya korewe abatutsi.

Grace Gwiza wiga mu mwaka wagatandatu umuyobozi wa banyeshuri bari muri AERG mu kigo kishiri rya Lycee de Kigali
Grace Gwiza wiga mu mwaka wagatandatu wa mashuri yisumbuye yavuze ko ibyo babonye biteye ubwoba kandi ko bagiye gukoresha imbaraga zose bakarwanya abapfobya Jonoside
yagize ati “twatemberejwe urwibutso batwereka ibice bigize urwibutso dusobanurirwa amateka y’ubwicanyi bwabereye I Nyamata , biteye ubwoba twumvise neza amateka y’uru rwibutso ,
twiyemeje gukora ibishoboka tukarwanya abapfobya Jonoside bifashishije imbuga nkoranya mbaga.
Bwana Leo Mubera uhagarariye urwibutso rwa Nyamata watembereje abanyeshuri ibice bitandukanye bigize urwibutso akanasobanura amateka y’uru rwibutso(uwo urihagati)
Bwana Leo Mubera uhagarariye urwibutso rwa Nyamata watembereje abanyeshuri ibice bitandukanye bigize urwibutso akanasobanura amateka y’uru rwibutso yaboneyeho umwanya wo Gusaba abanyeshuri kuragwa n’umuco wo gukunda igihu ndetse no kurwanya abapfobya Jonoside yakorewe abatutsi 1994 bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse asaba Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru kuhaba hakiri imibiri igashyigurwa mu cyubahiro.
urwibutso rwa Nyamata urushyinguwemo abatutsi basaga 45000 biciwe mubice bitandukanye abasaga 10000 biciwe muri kiliziya ya Nyamata.

Uhagarariye Abanyeshuri ba Lycee de Kigali muri ARG Karisa atanga ubutumwa yandika mu gitabo cyabasuye uRwibutso Rwanyamata

Kiliziya ya tikiriyemo imbaga nyamwishi za zize uko zavutse ahahoze hitwa Bugesera ubu ni Nyamata hari uRwibutso
Carine Kayitesi
umwezi.rw









