Igihugu cya Maroc cyatanze umuyarwandakazi Mushikiwabo Louise nk’umukadida rukumbi wo kwongera kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaranda (OIF –Organisation Internationale de la Francophonie).Ni mu gihe manda ye ya mbere izarangira kuwa 20 Ugushyingo 2022.Amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF azaba kuwa 20 Ugushyingo 2022 muri Tuniziya. Mushikiwabo afite amahirwe yo kongera kwiyamamaza akaba yatorerwa manda ya kabiri kuko amategeko y’uyu muryango abimwemerera.Ku wa Mbere, nibwo gutanga abakandida byatangiye. Ubwami bwa Maroc bwatanze Mushikiwabo nk’umukandida rukumbi ukwiriye kuyobora OIF muri manda nshya bunasaba ko ashyigikirwa.
Bwavuze ko bwifuza gushyigikira Mushikiwabo kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa amavugurura yatangiye mu mikorere y’uyu muryango.Ikindi kandi ni uko bubona Mushikiwabo nk’umukandida rukumbi kuri uyu mwanya, busaba ko yazatorwa mu nama itaha y’abakuru b’ibihugu itegerejwe muri Tunisia.Kandidatire ya Mushikiwabo yatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc, Nasser Bourita.Ati “Turashaka gukomeza aya mavugurura”. Yabivuze yumvikanisha ko kuba Mushikiwabo yaba umukandida rukumbi byatuma bigerwaho.Gutanga kandidatire byatangiye ku wa 23 Gicurasi 2022, bizarangira ku wa 23 Kanama 2022. Zizatangazwa mu Nama y’Abaminisitiri bagize uyu muryango izaba ku wa 6 Ukwakira 2022.Amatora nyir’izina azabera i Djerba ku wa 20 Ugushyingo 2022 mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bagize uyu muryango.Mushikiwabo ni we uhabwa amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora uyu muryango mu yindi manda y’imyaka ine.Umuvugizi we, Oria Kije Vande Weghe, muri Werurwe yatangarije itangazamakuru ko mu nshingano yari afite z’ibanze yahawe n’abakuru b’ibihugu bigize OIF, harimo gusubiza ku murongo no gukomeza guhesha agaciro mu rwego mpuzamahanga uyu muryango.
unwezi.rw
