Intambara hagati y’ingabo za Demokarasi ya Congo ( FARDC- Force Armee de la Republique Democratique du Congo) n’abarwanyi b’umutwe wa M23 ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Ni intambara ibera hagi y’umujyi wa Goma.
Amakuru aturuka i Goma avuga ko kuva mu gitondo cyo ku wa Gatatu , tarikiya 25 gicurasi 2022, imirwano yari ikirimbanyije.
M23 bivugwa ko yigaruriye Uduce twa Nyiragongo na Rutshuru.Utwo duce twagiye mu maboko y’aba barwanyi nyuma y’imirwano ikomeye mu bice byo muri Kivu ya Ruguru.
Magingo aya, bivugwa ko Umuhanda wa Goma ugana i Rutshuru utari nyabagendwa uhereye mu gace ka Kibumba.
Abaturage bo mu bice bya Rutshuru, cyane ahazwi nka Kanombe, Nyesisi, Kabaya, Rumangabo, Nkokwe bahunze imirwano bava mu byabo.Mu Majyepfo naho ibintu bikomeje kudogera.
Mu duce twa Nyiragongo, Kibumba, Buhumba, Kigarama n’ahandi mu nkengero, bivugwa ko hari mu maboko y’inyeshyamba.Imirwanyu yubuye nyuma y’aho muri Werurwe yari yacogoye.
Icyo gihe M23 yavuze ko ihagaritse kurwana kugira ngo habe ibiganiro. Ibintu byaje guhinduka mu minsi mike ishize.Igice kiri kurwana ni abarwanyi bari bayobowe na Gen Sultan Makenga, bari barahungiye muri Uganda nyuma bakaza kuvayo.Bivugwa ko kugira ngo imirwano yuburwe, hari imitwe yiyunze kuri FARDC, ndetse amakuru atangwa na bamwe mu bantu bo muri M23 avuga ko Perezida Félix Tshisekedi yahaye abasirikare bakuru amakuru ko hari imitwe ishaka gufatanya na FARDC mu kurwanya M23.M23 yavuze ko muri iyo mitwe harimo imwe ikomoka muri Congo n’indi irimo na FDL, umutwe urwanya unutegetsi bw’u Rwanda ukorera muri Congo .M23 ivuga ko yafashe intwaro, uvuga ko ugiye kurwanya FARDC n’abandi bose bafatanyije.
umwezi.rw

