Ababyeyi n’abandi bafite mu nshingano kurera, bahishuye ko gutoza umwana umuco w’ubutwari no gukunda igihu bikorwa akiri muto kugira ngo azabukurane kandi bumufashe no kubaka igihugu.
u Rwanda rwibuka buri mwaka Jonoside yakorewe abatutsi mu 1994 , hibukwa Kandi hakunamirwa abatutsi bazize Jonoside ,hanazirikanwa ibikorwa by’indashyikirwa byaranze ingabo za RPF inkotanyi ubwo zarokoraga abatutsi barimo kwicwa hirya no hino mu gihugu.
ingengabitecyerezo yigishijwe mu mashuri no mu nsengero no mu bindi by’iciro byabanyarwa niyo yabaye intandaro yikorwa rya Jonoside ,
n’ingobwa ko kuyirandura burundu bihera mu rubyiruko ndetse cyane cyane mu mashuri hakigishwa ububi bwa Jonoside n’ingengabitecyero yayo.
Abanyeshuri biga ku Kigo cyi shuri cya Saint Nicolas
ubwo ikinyamakuru umwezi.rw cyasuraga ishuri Saint Nicolas rihereye mu murenge wa Nyarugenge twasanze bimitse umuco wo kurwanya ingenga bitecyezo ya Jonoside bimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge bihereye mu masomo batanga ku bana baharererwa .
bwana Adrien Mushinzimana umuyobozi w’ishuri rya Saint Nicolas avuga ko gutoza umwana umuco w’ubumwe n’ubwiyunge Ari ibyigenzi ndetse no ku mwigisha amateka y’ubwicanyi bwakorewe abatutsi kuko ingengabitecyerezo yigishijwe mu mashuri mato gusobanurira abana rebizarandura ingengabitecyerezo ya Jonoside burundu mu rubyiruko rwejo hazaza .
yagize ati “umwana wigishijwe neza akiri muto amateka yaranze urwanda n’abanyarwanda mbere y’umwaduko wa bazungu na nyuma yawo ndetse n’uko amacakubiri aganisha kuri Jonoside yakorewe abatutsi byahekuye urwanda ,bimufasha gukura azi neza indagagaciro n’akirazira by’umuco nyarwanda bimufasha Kandi gutandukana n’ingengabitecyero ya Jonoside akimika umuco wa ndumunyarwanda.”
umwarimu wigisha amateka muri Saint Nicolas Iraguha Sibomana Jackson yashimangiye ko kwigisha amateka yaranze urwanda umwana akiri muto bitanga ikizere cy’uko ingengabitecyerezo ya Jonoside izaranduka burundu
Yagize ati “ingengabitecyerezo ya Jonoside yigishijwe mu mashuri na barimu binyangarwanda ,bigera naho ikuze ikururira urwanda amahano ya Jonoside yakorewe abatutsi 1994,nka barimu rero bamateka nitwe tugomba gutegura abana bacu mo Rwanda rwejo ruzira ingengabitecyerezo ya Jonoside,
biragorana gusobanurira umwana ukiri muto uko Jonoside yakozwe n’abanyarwanda bica abavandimwe babo ariko iyo twifashishije ingero biratworohera ,nko gusura inzibutso ,kumva ubuhamywa bwabarotse Jonoside nibindi bifashisha umwana kumvako ingengabitecyerezo ya Jonoside arimbi.”
Jackson akomeza avuga ko umwana Ari inshuti ya mwarimu cyane ku buryo icyo mwarimu ambubwiye agifata nkihame bityo rero akizera adashidikanya ko ingengabitecyerezo ya Jonoside izaranduka burundu mu Rwanda rwacu rwejo hahaza binyuze mu kwigisha neza abana bakiri bato amateka yaranze u Rwanda.
Ishuri saint Nicolas rihereye mu murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge ryatangiye mu 2014 rifite ibyiciro byombi by’amashuri abanza , rifite abanyeshuri basaga 1000 ,batsindisha neza mu mwaka wa gatandatu wa mashuri abanza kuko abana Bose babona amabaruwa abemerera kwiga mu kiciro cy’ayisumbuye.
Ishuri Saint Nicolas Kandi rifite ishami mu murenge wa Nyamirambo .
umwezi.rw




