Imibereho myiza

Bugesera: Twishimiye ibyiza by’ishoramari rikozwe n’abenegihugu-Min. Uwase

Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Eng. Uwase Patricia yanejezwe  n’abikorera bo mu Karere ka Bugesera ku bikorwa bifatika  bamaze kugeraho, abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu gutekereza imishinga iremereye  kuko ishoramari rikozwe n’abenegihugu ari ryo usanga rihindura byishi.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Eng. Uwase Patricia

Ni ubutumwa Minisitiri Uwase yahaye abikorera bo mu Karere ka Bugesera kuri iki cyumweru tariki ya 03 Nyakanga 2022, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’aka Karere mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera.

Uyu munsi kandi wahujwe n’irushanwa rizwi nka ‘20km De Bugesera ryitabiriwe nabeshi baturutse hirya no hino mu Gihugu’.

Minisitiri Uwase ashimira umuntu wegukanye irushamwa   ryo kwiruka

Urubyiruko twari rwitabiriye amarushanwa yo kwiruka 

Mu gikorwa cyo gutaha inyubako y’Abikorera bo muri aka Karere, Eng. Uwase yavuze ko ibikorwa bimaze kugerwaho ari igipimo cyiza kigaragaza ko abikorera bafite imbaraga zo gukora ibirenze ibihari.

Ati: “Mu by’ukuri ishoramari rihindura amateka ni ishoramari rikozwe n’abanyarwanda bazi amateka ashaririye igihugu cyacu cyanyuzemo, ariko banumva aho dushaka kuganisha. Rero tugeze ahantu hakomeye cyane, ntabwo byashoboka ko twaguma aho turi kuko ibi mugezeho ni urugero rw’ibishoboka, ariko ni naho tugomba guturuka tugana kure cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko kuba abikorera bagera ku bikorwa byishi Kandi bifatika  bigaragaza ikigero cy’imyumvire yagutse

Ati: “Ni ikigaragaza imyumvire iteye imbere y’abikorera, iyo ubona bavuga bati natwe duhuze imbaraga tugire ikintu dukora hano mu karere bigaragaza imyumvire igenda izamuka; rero iyi nzu ‘BU.I.G’(Bugesera Investiment Group) yubatse igaragaza ugushyira hamwe kw’abikorera, ariko ni ukumva ko hari n’uruhare rwa Leta.

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera Murenzi Emmanuel avuga ko abafatanyabikorwa bagize uruhare runini mu gufatanya n’Akarere ka Bugesera mu bikorwa by’iterambere, aho yishimira ko muri uyu mwaka abafatanyabikorwa babashije kumurika ibikorwa bitandukanye.

Ati: “Ibikorwa bitandukanye abaturage bagaragaje, ni urugendo rubaganisha ku iterambere ari nako kwibohora nyakuri kuko urugamba ruhari kugeza ubu ni urugamba rw’iterambere. Rero kuri twe ni intsinzi ikomeye cyane kandi natwe tuba dufite inshingano zo kuteza ibikorwa imbere.”

Mu mwaka w’ingengo y’imari y’Akarere ka Bugesera wa 2021-2022, abafatanyabikorwa b’Akarere bateye inkunga ya Miliyari 6Frw ibikorwa bitandukanye birimo kugeza amazi meza ku baturage, n’ubworozi, kubakira ubushobozi amatsinda atandukanye binyuze mu mishinga ibyara inyungu n’ibindi.

Bamwe mubamurika bikorwa bari bitabiye imurika

 

 

Abayobozi bari bitabiriye ibyo bikorwa 

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM