Amakuru

Rica :yashyizeho amabwiriza mashya y’iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu bucuruzi

Ikigo cy’ubugenzuzi  mu ubucuruzi no kurengera umuguzi RICA yasohoye amabwiriza  mashya na mategeko   agamije gushyiraho umurongo w’iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga birimo telephone ,Mudasobwa byakoreshejwe (Ocasion).

Mu kiganiro n’abanyamakuru basobanuriwe  aya mabwiriza mashya  agenga bucuruzi.

Rica yatangaje ko aya mabwiriza aje mu gihe ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoze harimo akajagari gakabije nk’uko Uwumukiza Beatrice umuyobozi mukuru wa Rica abivuga.

Yagize ati”, Byagaragaye ko umuntu   yabyukaga agahita akora ubucuruzi  ahantu mu nguni runaka, agacuruza ibikoresho byakoreshejwe harimo amaterefone, mashine, insinga z’amashanyarazi akeshi  bakuye ahantu hatazwi, bimwe Ari ibijurano bimwe bakunda kwita ko Ari imari kuko baba babibinye ku kuzuzi kirihasi .

CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko ku ruhande rwa Polisi y’uRwanda aya mabwiriza aje gukemura ikibazo cy’ubujura bwari mu bikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga kubera ko ababigura n’ababigurisha bazajya batanga imyirondoro yabo.

Yagize ati” Aya mabwiriza afite akarusho kuko igisambo kizajya kitangaho amakuru, ndetse gitange n’amakuru y’ibyo kibye. Ayo makuru ubundi nti twayagiraga twagombaga kugifata kugirango kibanze kiduhe ayo makuru.

Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Dr Murangira  Thierry avuga ko abaguraga ibi bikoresho byibwe bitwaje ko ari ibya make aya mabwiriza aje kubahagarika.

Yagize ati” Ikintu rero aya mabwiriza aje gukemura cyangwa gufasha gushyira mu umurongo ni kimwe muri ibyo bintu byo kugura ibijurano ubizi ko byibwe , ariko ukabyirengagiza kubera ko  wabiguze ku giciro gito uzagicuruza ku giciro cyo hejuru, ibyo bintu aya mabwiriza aje gushyiraho kumurongo ubwo bucuruzi kuko uzabirengaho akabikora nkana azagongana ni tegeko ahabwe ibihano

Aya mabwiriza mashya agaragara mu igazeti ya leta N⁰ 28 yo kuwa 11 Nyakanga 2022 akubiyemo byinshi birimo ko insinga z’amashanyarazi zakoze zitemewe gucuruzwa ku mpamvu z’uko hari abashobora kujya babyitwaza bakangiza ibikorwa remezo byamazi

kandi ko umuntu ushobora gukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa by’ikoranabuhanga byakoreshejwe agomba gusaba uruhushya rutangwa na Rica akanagena ko mbere yo kugura ibikoresho byakoreshejwe acuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ariwe nyirabyo.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM