Afurika

Kenya: William Ruto niwe watorewe kuyobora kenya mu gihe kingana n’imyaka itanu.

Komisiyo y’amatora muri Kenya IEBC imaze gutangaza ko William Ruto ariwe watorewe kuyobora Kenya mu gihe kingana n’imyaka itanu aho yatsi Raila Odinga bari bahanganye bikomeye.

William Ruto niwe Perezida wa gatanu wa Kenya

Kuri uyu wa 15 Kanama 2022 nibwo Perezida wa komisiyo y’amatora Wafula Chebukati yatangaje ko William Ruto ariwe ubaye Perezida nyuma yo gutsinda uwo bari bahanganye Raila Odinga

William Ruto yatowe n’amajwi angana na Miliyoni 7 zihwanye na 50.49%

Mugihe Raila Odinga yatowe n’amajwi Miliyoni 6 zihwanye na 48.85% byabamutoye.

Abandi bakandida baza inyuma mu mahirwe ni David Mwaure Waihiga we wamaze no gutangaza ko yemeye ko yatsinzwe amatora, ahubwo avuga ko ashyigikiye Ruto. Umukandida wa kane ni Prof. George Wajackoyah, we watangaje ko afite icyizere ko agomba gutsinda amatora nubwo byahise bihinduka inzozi kuriwe.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM