Rumwe mu rubyiruko rwo mu Rwanda rwishyize hamwe rwamuritse ikoranabuhanga rwakoze rikoreshwa muri telefoni (KudiBooks Mobile Application), rizajya rifasha urundi rubyiruko gucunga imishinga y’ubucuruzi no kumenyekanisha ibyo rukora
Ni muri gahunda yiswe “Youth for Youth” (Y4Y), aho ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bakora imishinga ifasha n’urundi rubyiruko gutera imbere.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati: “Akenshi ba rwiyemezamirimo baba bafite ibibazo byo gucunga umutungo n’imari mu bucuruzi bwabo, ugasanga ntibafite ubumenyi.
usanga abacuruzi benshi bacibwa amande kuko batatanze imisoro. Iyi porogaramu ikaba ikemura ibibazo bya ba rwiyemezamirimo badafite abacungamutungo babigize umwuga cyangwa n’ababagannye bikaba biri mu buryo buhenze”.
Yakomeje avuga ko izabafasha kumenya uburyo amafaranga yinjiye, uburyo yasohotse, ibyo baranguye, inyungu bagize n’ibindi.
Jude Marie Banatte Umuyobozi Mukuru wa CRS mu Rwanda ashingiye ku kuba iki gihugu gifite umubare munini w’urubyiruko ( 27% bafite hagati y’imyaka 15-29), yavuze ko kugira ngo ugire uruhare mu iterambere ryacyo urufunguzo rwa mbere ari ukurushyigikira.
Ni muri urwo rwego muri gahunda bagira harimo no gufasha urubyiruko by’umwihariko mu bijyanye n’ ikoranabuhanga kugira ngo rigere kuri bose ryihutishe iterambere aho ubu rikoreshwa muri serivisi nyinshi zitandukanye.
Yakomeje avuga ko umushinga w’imyaka 3 bafite wa Y4Y bateganya ko uzagera ku rubyiruko rusaga ibihumbi 75 mu Rwanda, ariko ukazagera no bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Brian Wenger umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya CRS
Brian Wenger umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya CRS yavuze ko mu Rwanda hari amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro kandi ari Igihugu cyiyemeje iterambere ry’ikoranabuhangana na gahunda zishyigikira urubyiruko, bakaba bishimiye kuhatangirira uriya mushinga w’ikoranabuhanga, kandi bashaka ko iriya porogaramu yahakorewe ikazakwira muri Afurika n’ahandi ku isi.
Iradukunda Yves Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yagaragaje ko muri gahunda zitandukanye bagenda bakora zigenewe urubyiruko babona ko rurushaho kugenda rutyaza ubwenge mu gukora imishinga yagira akamaro hano mu Rwanda kandi ikanaguka ikarenga imipaka
Carine Kayitesi