Umurobyi Nkujemuremyi w’ imyaka 50 y’ amavuko asanga ko kwandura ubwandu bw’ agakoko ka SIDA ari umwahariko w’ urubyiruko ngo kuko benshi muri abo bakiri bato baba bafite amaraso ashyushye bigatuma kwifata no kwirinda bibananira.
Iyi myumvire ivuga ko SIDA ari umwahiriko ihabanye cyane n’ ibigaragazwa n’ imibare iva mu ibarurishamibare ry’ abantu bafite ubwandu kuko ku bantu 900 bafite ubwandu kandi bafata imiti neza harimo urubyiruko 52 gusa.
Mu kiganiro kirambuye na Umwezi.rw, Nkujemuremyi Edouard yavuze ko abantu bakuze nta mwanya bafite wo kwishora mu busambanyi ariko abakuze bakwiriye kwigisha urubyiruko kugira ngo rurekeraho kwiyandarika.
Ati” Urubyiruko dukorana umwuga w’ uburobyi rugira amahirwe yo kubona amafaranga atubutse ariko rukabaho rutagira icyerekezo ,bigatuma basindi inzoga bakanajya mu ndaya, dore ko nazo zimenya ko twabonye inote.”
Bamwe mu rubyiruko twaganiriye kuri iyi ngingo, bavuga ko umuco w’ ubusambanyi udafitanye isano n’ imyaka.
Nkuriyinka Eurade w’ imyaka 19 y’ amavuko utuye mu Karere ka Karongi yavuze ko harimo abasore bitwara neza kurusha abantu bakuru kimwe n’ abandi bakuru bashobora kutubera urugero rwiza.
Ku ruhande rumwe, Perezida w’ amakoperative y’ abarobyi muri Karongi, Ndangijimana Emmanuel yemera ko abarobyi ayoboye ndetse banakorana bafite amahirwe menshi yo kwandura ngo kuko umwanya munini w’ ubuzima bwabo bibera mu kiyaga iyo bavuye kuroba rero bimara imbeho y’ ijoro batitangiriye itama.”
Ati” Ntabwo tugomba kwirengagiza ko SIDA ihari kandi ko ishobora kuduca umugongo tukabura imbaraga kuko aka kazi kacu karadutunze n’ imiryango yacu mu gihe rero tutirinze bizaba biturangiranye.”
Kuri iyi ngingo, Ndagijimana yavuze ko bigoranye kugira ngo abarobyi birinde kwandura ngo kuko kugenzura urujya n’ uruza rwabo bigoranye cyane.
Ati” Aha mu kiyaga dukoreramo ,duhuriramo n’ abarobyi baturutse impande zinyuranye, hari abaza gukorera mu gace kacu bavuye mu Rutsiro, Rubavu, n’ ahandi kandi ntawababuza komoka no kuganiriza abagore baza kurangura isambaza, ku buryo banabacumbikira bakaba banakorana imibonano mpuzabitsina idakingiye.”
Kuri iyi ngingo, Ndangijimana yavuze ko iki kibazo cyo kwirinda kwandura bagifashwamo n’ ubukangurambaga bunyuranye harimo no gukoresha agakingirizo kubadashoboye kwifata ariko na none abanduye bakomeza gukangurirwa kujya kwa muganga kwipimisha no gukurikiza amabwiriza aho kwigira “ngo ntibindeba.”
Urugaga rw’ abikorera mu Karere mu ijwi ry’ umuyobozi ushinzwe gahunda,
Leo Pierre Rusanganywa umuyobozi wa gahunda y’ubuzima muri PSF
Leon Pierre Rusanganywa avuga ko bifuza ko ikiyaga cya Kivu cyakwinjiza umutahe munini, akemeza ko ibyo bizagerwaho ari uko abarobyi batarwaye, bafite ubuzima buzira umuze, mbese ko ubucuruzi bwawe bwagira umusanzu butanga mu musarurombumbe w’igihugu.
Imibare itangwa na serivise ikurikirana abarwayi bafite Virusi itera Sida mu bitaro bikuru bya Kibuye (Karongi) ni 890, iyi mibare igenda ihindagurika ku mpamvu zitandukanye zirimo izo kwimuka kw’abarwayi bajya kuyifatira ahandi, ababura ubuzima kubera uburwayi cyangwa se izindi mfuzisanzwe ndetse n’abandi baturutse mu bindi bitaro bimukiye mu Karere ka Karongi. Muri uyu mubare abagabo bagera kuri 362, abagore 528 ku kigereranyo kingana na 50 % by’abagore mu gihe icy’abagabo cyo kingana na 40%
Kayitesi Carine

