Amakuru

Kigali: Hashojwe ubukangurambaga bugamije gukundisha abana gusoma no kwandika

Ibirori byo gusoza ukwezi ku bukangurambaga bw’ogukangurira abana gusoma no kwandika bwabereye ku cyicaro cy’Isomero rusange rya Kigali kuri uyu wa 30 Nzeri 2022, aho abari babyitabiriye batambagijwe impande zose z’isomero ndetse n’abana bahabwa amahirwe yo gusoma ibitabo bitandukanye hamwe nibikoresho bikungahaye ku bumenyi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Gaspard Twagirayezu

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Gaspard Twagirayezu, yashoje ku mugaragaro gahunda y’ukwezi kumwe yo gusoma no kwandika yashishikarizaga ababyeyi, amashuri n’abayobozi b’inzego z’ibanze abaturage gucunga  no gutunganya neza ahantu hizewe abana bashobora kwicara biga ndetse banasoma ibitabo cyangwa inkuru babyishimiye haba mu mashuri, mu ngo iwabo ndetse no mu duce batuyemo

Ati” umuco wo gusoma uri kugenda wiyongera ariko haracyari urugendo haba mu mashuri ,aho dutuye niyo mpamvu duhora twizihiza buri mwaka duteranye abantu bose badufasha ibibikorwa byo guteza imbere gusoma no kwandika”.

Tuzahura dukora ibyo biganiro turebe ese nibihe bikorwa twakora kugirango dukomeze guteza imbere ubumenyi bw’ibanze , haba mu mashuri no mungo dutuyemo ndetse nahandi hose yashimye ibikorwa bitandukanye byateguwe mu gihe cy’ubukangurambaga ahanini bigamije gushishikariza amashuri, ingo n’abaturage gukoresha ahantu hagaragara ndetse n’urubuga rwa interineti kugira ngo abana babone ibikoresho byo kwiga.

Yijeje abafatanyabikorwa gukomeza ubufatanye na Leta mu rwego rwo guteza imbere gusoma no kwandika mu gihugu hose.

Yagize ati: “Bizaba ari ingirakamaro cyane niduhuriza hamwe guhindura aho twigira mu ngo zacu, muri rusange, mu mashuri, ndetse n’ahandi hose kugira ngo barebe ko bose babyibonamo, umutekano, kandi bashishikarizwa guteza imbere gusoma no kwandika.”Minisitiri Twagirayezu mu ijambo rye yashimiye ibigo bya Leta n’Imiryango itegamiye kuri Leta yo mu karere ndetse na mpuzamahanga, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri.Yashimiye kandi abagize uruhare rukomeye muri iki gikorwa barimo UNICEF, USAID binyuze mu mishinga ibiri ya bashiki bacu, Tunoze Gusoma na Uburezi Iwacu, ndetse na gahunda z’uburezi zateye inkunga ubukangurambaga bwo gusoma no kwandika.

Musafiri Patric unshinzwe uburezi muri Save de children Ati “dukora ibishobokabyose kugirango umuco wo gusoma uganze mu Rwanda binyuze mu gukoresha amasomero ya baturage 72 , muri kuno kwezi kwahariwe gusoma Aho dushishikariza abantu kubyaza umusaruro amasomero atandukanye dufite.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku wa 8 Nzeri 2022, mu Murenge wa Munini, mu Karere ka Nyaruguru, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guhindura ahantu ho kwigira gusoma no kwandika kandi harimo ibikorwa bitandukanye mu gihugu hose hagamijwe guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu banyarwanda.”

Ibikorwa by’ubu bukangurambaga byateguwe binyuze muri gahunda ya Soma Rwanda, muri ibyo bikorwa harimo gutegura imurikagurisha ry’ibitabo n’amasomo yo gusoma byagenewe abana n’abarwayi bari mu bitaro, ibiganiro by’Itangazamakuru, imbuga za interineti, gusura amasomero y’abaturage no gukwirakwiza ibitabo n’ibindi bikoresho bitandukanye byo gusoma.

Ibandi byarimo ni ugushyiraho gahunda yo gusoma mu ngo, kumenyekanisha e-books, hamwe na sisitemu z’ikoranabuhanga nka Habu na EKitabu mu baturage.

Ibirori byo gusoza ubu bukangurambaga kandi byitabiriwe n’abahagarariye UNICEF, USAID n’indi miryango, bikaba byari bikubiyemo gusoma n’ijwi riranguruye byakozwe n’abanyeshuri batatu bo mu mashuri y’ibanze biga mu kigo cy’ishuri cyiri hafi y’isomero bari mu ruzinduko rw’isomero rusange rya Kigali.

Exif_JPEG_420

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM