Mu gihe Indwara z’umutima zihangayikishije isi n’u Rwanda muri rusange, kuko kuri ubu arizo zihitana ubuzima bw’abantu benshi kuko buri mwaka zihitana abagera kuri Miliyoni cumi n’umunani, mu Rwanda bahangayikishijwe n’uko abavura indwara z’umutima ndetse n’ababaga umutima bakiri bacye cyane ugereranyije n’abarwayi baba bakeneye guhabwa iyo serivisi.
Nkuko bitangazwa n’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutima mu Rwanda, bavuga ko kuri ubu mu Rwanda hari abagera ku bihumbi cumin a bitanu barwaye indwara z’umutima bategereje kubagwa mu gihe hari abaganga batatu bonyine bavura indwara z’umutima bikaba ari ikibazo gikomeye.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima, Abanyarwanda bibukijwe ko bagomba kujya bipimisha indwara z’umutima kuko zugarije isi n’u Rwanda muri rusange bakaba bagomba kubimenya bakazirinda birinda kunywa inzoga nyinshi, itabi, umubyibuho ukabije n’ibindi.
Uyu munsi mpuzamahanga wari ufite insanganyamatsiko igira iti “ zirikana umutima wawe uwurinde indwara wisuzumisha hakiri kare”
Bwana Ntaganda Evariste umuganga muri serivisi y’indwara zitandura muri RBC
Bwana Ntaganda Evariste umuganga muri serivisi y’indwara zitandura muri RBC avuga ko indwara z’umutima zikomoka ku muvuduko w’amaraso, izikomoka kuri gapfura ifata abana akaba asaba abanyarwanda gusuzumisha abana indwara za gapfura kuko ari indwara z’umutima Atari indwara zivurwa Kinyarwanda nkuko abenshi babizi.
Akomeza avuga ko mu isuzuma baherutse gukora mu Karere ka Musanze basanze hari abana benshi bafite indwara z’umutima zikomoka kuri gapfura bakaba bategereje kubagwa arinayo mpamvu ariho bizihirije uyu munsi mu rwego rwo gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu babyirinde.
Prof. Mucumbitsi Joseph umuganga w’indwara z’umutima akaba n’umuyobozi w’urugaga rw’indwara zitandura mu Rwand
Prof. Mucumbitsi Joseph umuganga w’indwara z’umutima akaba n’umuyobozi w’urugaga rw’indwara zitandura mu Rwanda avuga ko Abanyarwanda basabwa kwipimisha indwara z’umutima nibura rimwe mu mwaka kuko aribwo buryo bwonyine bwo kuba wamenya ko ntazo ufite ndetse no kugira ngo ubashe kuzirinda kuko igihe cyose utipimishije indwara z’umutima ntushobora kumenya ko uzirwaye kandi birushaho kukongerera ibyago byinshi birimo no kuba wabura ubuzima.
Kuri ubu mu Rwanda indwara z’umutima ziri ku kigero cya 5% mu bantu bapimwe Abanyarwanda bakaba basabwa gukora siporo, kwipimisha , kwirinda umubyibuho ukabije, isukari, n’ibindi mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ubu burwayi kuko buri mu ndwara ziri guhitana abantu benshi.
Norbert Nyuzahayo



