Amakuru

Gakenke:Abanyamuryango ba Twongere kawa Coko bavuga ko ubuhinzi bw’umwimerere bwabunguye byinshi

Mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bugamije gushishikariza abahinzi n’abandi Baturarwanda muri rusange, kwinjira mu buhinzi bw’umwimerere hagamijwe kurushaho kurengera ibidukikije ndetse no kurengera ubuzima bw’abatuye Isi.

Abahinzi bahinga Kawa bo mu murenge wa Coko mu karere ka Gakenke bagemura umusaruro wabo ku ruganda rutonora kawa rwa Twongerekawa Coko nibamwe mubitabiriye ubwo buryo. bavuga ko bunguka byinshi .

Kabwari Martin umuhinzu wa bigize umwuga

Kabwari Martin n’ umuhinzi wabigize umwuga ugemura kawa ku ruganda Twongerekawa Coko watangiye guhinga kawa1980 afite ibiti by’akawa bisaga 2850 asarura toni zisaga 4.5 buri mwaka
avuga ko kuva 2016 Yatangiye gukoresha ubuhinzi bw’umwimerere kuvubwo yungutse byinshi ndetse yongera kawa mu bwiza no mu bwinshi,

Yagize ati” Ubunzi bw’umwimerere bwadufashije kongera umusaruro ,kuko ifumbire dukoresha y’imborera ituruka ku bimera no ku matungo idahenze kandi itinda mu butaka bigatuma i kawa ikomeza kwera mu gihe kirekire ndetse n’igitumbwe kiba kiremereye ibi rero bitwongerera amafaranga imishinga yacu ikihuta ,abana bakiga neza ,tukishyura ubwisungane n’ejo heza ku gihe .

Yongeraho   ko i kawa ihinze ku buryo bw’umwimere byoroshye ku yirinda ibyonyi kuko hashobara guturamo utunyamaswa yise inshuti y’umuhinzi (Uruvu n’amavubi y’abushari) ;utu tunyamaswa twibera mu murima wa kawa ariko duhiga udusurira n’utundi dukoko twose dutera amagi dushobora kwangiza kawa bityo umusaruro ukiyongera ,inshuti y’umuhinzi rero ntishobora gutura ahatarumwimerere.

Nsengivumva Vicent umucungamutungo wa Twongerekawa Coko

Nsengivumva Vicent umucungamutungo wa Twongerekawa Coko avuga ko bahisemo gukoresha ubuhinzi bw’umwimerere mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse no kurengera ubuzima bw’abaturarwanda n’isi yose muri rusange bigendana n’isoko bacuruzaho i kawa yabo.

Yagize ati “ku i soko mpuzamaha i kawa ihinze ku buryo bw’umwimere irakunzwe twahisemo ubu buryo kugirango turusheho kuba indashyikirwa ,ducuruze kawa yacu kugiciro cyohejuru bityo umuhinzi nawe abashe kubona agahimbaza mutsyi kenshi
nka koperative dufasha abahinzi kubona ifumbire ndetse n’imiti bikoreshwa , tworoza inka abahinzi nabo hagati muribo bakorozanya.

Vicent akomeza avuga ko ubuhinzi bw’umwimerere burengera ibidukikije cyane ko ifumbire n’imiti bikoreshwa bituruka ku bimera no ku matungo bitangiza ibinyabuzima n’ikirere ahubwo bitanga umusaruro uhagije ku gihingwa byakoreshejweho ndetse n’ubusugire bw’ibinyabuzima biherereye hafi aho.

Nyirangwabije Theresé umuyobozi w’uruganda Twongerekawa Coko

Nyirangwabije Theresé umuyobozi w’uruganda Twongerekawa Coko Avuga ko batangije uruganda rutonora kawa r’ukanayicuru mu 2009 nyuma yo kubona ko beza kawa nyinshi ,iryoshye ariko ikagirira abandi akamaro twifuje ko twayicuruza mwizina ryacu nka banyecoko
Nyuma ho gato mu mwaka 2016 twinjiye mu buhinzi bw’umwimerere hagamijwe kurushaho gusigasira no kongera uburyohe bwa kawa yacu tunarushaho guhangana ku i soko mpuzamahanga ndetse no kurengera ibidukikije,

Yagize ati “mwiterambere Twongerekawa Coko tumaza kugeraho turicyesha ubufatanye bwacu nkabanyamurwango bahinga kawa ,bikiyongera ho kandi ubuhinzi bw’umwimerere twatangiye gukora ,
Abaguzi bacu aho baherereye hirya no hino kw’isi bakunda i kawa y’umwimerere bigatuma batugurira ku giciro cyohejuru ndetse ntitubure na masoko ibi bituma umuhinzi abona amafaranga menshi kandi ku gihe ,ibikorwa bye by’iterambere bikihuta .

Yakomeje avuga ko mwiterambere koperative Twongerekawa Coko imaze kugeraho harimo inzu nziza bujuje izabafasha mu biryanye na mahugurwa azarya ahatangirwa ku bahinzi ba kawa ,harimo umunshinga w’ubworozi bw’inkoko bufasha abahinzi mu kurya iryo yuzuye hari kandi ibikorwa by’ubukorikori bikorwa kuri koperative bikorwa na badamu bahinga kawa bo muri twongerekawa coko bibumbiye mwishyiramwe Tuzamurane , hari koroza inka abanyamuryango mu rwego rwo kwihaza mwifumbire y’imborera ikoreshwa muri bwa buhinzi bw’umwimerere.

Twongerekawa Coko ni koperative ihinga ikanatunga kawa ndetse ikanagurisha kawa mu Rwanda no mu mahanga tangiye muri 2009 ifite abanyamuryango basaga 205 n’abahinzi basaga 702 bakora ubuhinzi bw’umwimerere iherere karere ka Gakenke mu murenge wa Coko mu kagali Nyanza
Batonora kawa ku rwego rwa mbere bakaba bifuza kugera ku rwego rwa kabiri bizwi nka (green coffee ) ndetse no kongera ibiti bya kawa mu bahinzi babo kuko buri mwaka hategurwa ingemwe zihabwa abahinzi zisaga ibihumbi 20000 .

Umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi bw’Umwimerere, Rwanda Organic Agriculture Movement (ROAM)Lise Chantal Dusabe, aherutse kuvuga ko guteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere ari ingenzi muri iki gihe nubwo bigihenze ugereranyije n’ubuhinzi busanzwe

Mu mwaka wa 2020, isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi bw’umwimerere ryari rifite agaciro ka miliyari 95,38$, mu mwaka wa 2025, byitezwe ko iryo soko rizaba rifite agaciro ka 151,36$.

Umuhinzu uri kwita kuri kawa 

Inzu ya Cooperative twongerekawacoko

umwezi rw

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM