Amakuru

Nyarugenge : G.S Camp Kigali , Gahunda yo kugaburira abana ku i shuri yafashije abana na babyeyi

Inzego z’uburezi mu Rwanda, ababyeyi n’abanyeshuri baremeza ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ishyizwe mu bikorwa neza yakemura burundu bimwe mu bibazo bikibangamiye uburezi by’umwihariko icyo guta amashuri.
MUSABYIMANA Belancile ni umubyeyi w’abana 3 utuye ku mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge. biga ku rwunge rw’amashuri rwa Camp kigali ninaho bafatira ifunguro rya saa sita. Uyu mubyeyi na bagenzi be bavuga ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka school feeding yaje ari igisubizo.

Aba babyeyi bemeza ko gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri byafashije abana babo gutsinda neza ibintu bahurizaho n’abana babo. By’umwihariko iyi gahunda yarushijeho gutanga umusaruro ku rwunge rw’amashuri rwa Campkigali nyuma yaho leta y’urwanda igabanyije uruhare rw’ababyeyi ikongera amafaranga yagenerwaga umwana ibibyatumye abana babo bitabira i shuri kandi bahabwa indyo yuzuye buri munsi.

Umuyobozi wa Camp Kigali Niyonsenga Jean de Dieu

Umuyobozi wa Camp Kigali Niyonsenga Jean de Dieu avuga ko gahunda ya shool feeling yafashije muri byinshi nko guta ishuri ,gusiba ishuri n’ibindi bitandukanye ,gusa kurubu turigukoresha ibitibwa  (kawunga,umuceri)biturutse kwizamuka ry’ibiciro

Yagize ati “kurubu ku i soko ibiciro byarazamutse tugorwa rero no guhaha ibi twabiganiyeho n’ababyeyi dusanga icyiza aruko twakoresha ubwoko bumwe bw’ibiribwa
Turifuza ko leta yadufasha mu bigendanye ni misoro ku biribwa bigaburirwa abana.”

Ku munsi mpuzamaha wa mwarimu wijihijwe Kuruyu 2 ugushyingo

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yikije cyane ku birebana na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka School feeding ko igomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo itange umusaruro nk’uko yatekerejwe.

Ati “Twese tuzi uruhare imirire y’umwana igira ku mikurire ye kuko bituma atagwingira kandi ntarware bwaki muranabizi ko umwana wariye neza yiga neza.”

Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda hatabonetsemo ikosa na rimwe.

Ati “Mureke tuyikore abana babashe kurya neza, bige neza, musabwa kubahiriza iyi gahunda ku buryo butarimo ikosa na rimwe. Umwana wariye neza burya yiga neza.”
Minisitiri Ngirente yagaragaje ko hagiye kuganirwa uburyo hakurwaho imisoro kuri ibi biribwa bigemurirwa abana ku mashuri kugira ngo abana babashe kurya nk’uko bikwiye

Yijeje ko ibijyanye n’imisoro yakurwaho kuri iyi gahunda ko bazabasubiza bitarenze iki gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri.

Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka school feeding igamije gufasha abana kwiga neza bityo bagatsinda uko bikwiye. Muri 2014 iyi gahunda yatangiriye mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 ndetse politiki yayo yemezwa na Guverinoma y’u Rwanda muri 2019 ihita iba itegeko mu mashuri yose uhereye mu y’abanza, aho leta itanga uruhare rwa 60% umubyeyi agatanga 40% by’ikiguzi cy’ifunguro ry’umunyshuri.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM