Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akuye Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akamusimbuza Musabyimana Jean Claude, Gatabazi Jean Marie Vianney abinyujije ku rubuga rwa twitter yasabye imbabazi ahoy aba yaragize integer nke mu kazi ke.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022,nibwo Perezida wa Repubulika y’uRwanda,Paul Kagame,yakuye Gatabazi Jean Marie Vianney, ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, amusimbuza Eng.Jean Claude Musabyimana wari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Nyuma yo gukurwa kuri uwo mwanya, yanditse kuri twitter ashimira umukuru w’Igihugu wari waramugiriye ikizere maze asaba imbabazi aho yagize intege nke.
Yagize ati: “Ndagushimira nyakubahwa Paul Kagame ku bw’icyizere nari naragiriwe cyo kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.Igihe cyange muri Minisiteri byari umunezero gukorera igihugu cyacu ndetse n’umwanya wo kwiga no kugira ubunararibonye.”
Yakomeje agira ati: “Ndacyari umwizerwa kuri wowe ndetse n’umuryango wa FPR kandi iteka niteguye gukorera igihugu.Ndasaba imbabazi aho nagize intege nke mu nshingano zange kandi niteguye kwiga no kuzamura urwego.Ndashaka gushimira abaturage bose, abayobozi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ku nkunga yanyu n’ubufatanye.”
Mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ntabwo hatangajwe impamvu zo kuvana Gatabazi muri uyu mwanya.
Minisitiri Mushya muri iyi Minisiteri,Eng Musabyimana Jean Claude nawe yashimiye Perezida Kagame ku bw’ikizere yamugiriye.
Gatabazi yavanywe kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza, mbere gato yari asanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yagiyeho muri Kanama 2017, akaba mbere yaho yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14.
Gatabazi icyo gihe yari yasimbuye Prof Shyaka Anastase wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva muri Kanama 2018.
Musabyimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu si mushya muri politiki, kuko yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Guhera mu 2017 kugeza 2018 yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutaka n’amashyamba. Hagati ya 2016 na 2017, yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yagiyeho avuye kuwo kuba Meya wa Musanze hagati ya 2015 na 2016.
Hagati ya 2014 na 2015, Musabyimana yabaye Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze.
Mbere y’aho kandi yakoze mu myanya itandukanye irimo iyo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi muri gahunda zijyanye no kuhira.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) mu bijyanye no kuhira yakuye muri University of Agronomic Sciences and Biological Engineering, i Gembloux mu Bubiligi.

