Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi ishyizeho gahunda yo kwishyura amafaranga angana ku banyeshuri bose mu mashuri ya Leta, aho mu mashuri y’inshuke n’abanza bagomba kwishyura amafaranga 975 y’ifunguro rya kumanywa, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaza ko hari imbogamizi zitandukanye bakomeje guhura nazo, ndetse bakaba basaba Leta kwemerera ababyeyi aho bishoboka bakongera uruhare rwabo mu burezi buhabwa abana babo.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali bakomeje kugaragaza ko hari imbogamizi bagenda bahura nazo zo kuba hari ababyeyi babasaba kongera uruhare rwabo mu burezi buhabwa abana babo, ndetse hakaba hari n’abasaba ko amafaranga bishyura y’amafunguro ahabwa abana babo yazamurwa kugira ngo abana babo bajye bahabwa ifunguro rihagije, gusa bakazitirwa n’uko amabwiriza ya Leta atabibemerera na gato.
Mu byo bagaragaza harimo kuba ababyeyi basaba ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri abana babo bigamo kuba bakongera ingano y’umusanzu w’amafaranga y’amafunguro y’abana bafata ku ishuri, aho baba bifuza ko yava kuri 975 akaba yakwiyongera.
Mu kiganiro umuyobozi w’ishuri ribanza rya Biryogo, Ntakavuro Pelagie, kimwe na bagenzi be bavuga ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yafashije muri byinshi nko kuba abana batagita ishuri ndetse no gucyererwa amasomo byahato na hato.
Akomeza avuga ko kurubu bagorwa nibiciro by’ibiribwa ku masoko ,agasaba ko leta ya tecyereza ku biciro ndetse no konera uruhare rwa babyeyi mu rwego rwokurushaho kunoza iyi gahunda.

