Amakuru

Hoteli Five to Five yiteguye gukaza umurego mu kwakira neza ababagana

Imwe mu ma Hoteri akunzwe na benshi ikorera mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali Five to Five, Ubuyobozi bwayo buravuga ko nk’uko babisanganywe mu muco wabo mwiza, biteguye kuzakirana urugwiro na serivise nziza  ababagana muri izi mpera z’umwaka.

Ni ibitangazwa na Bwana HAGUMINSHUTI Jean Baptiste Umuyobozi Mukuru wa Five to five Hoteli, mu kiganiro kigufi yagiranye n’Ikinyamakuru Umwezi.rw kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022, akaba yibanda ahanini kuri Serivise basanzwe batanga nko kwakira neza ababagana, amafunguro atunganijwe mu buryo bwa gihanga, isuku, ibyumba byo kuraramo n’ibindi.

Yagize ati: “Iyi ni Hoteri y’ikitegerezo,  ku buryo mu bushakashatsi buherutse gukorwa n’ababishinzwe, bugaragaza ko iri muri Hoteli enye za mbere muri Kigali, ikaba imaze kumenyekana kurushaho bitewe na Serivise nziza badusangana. Iyi ni Hoteli kandi yatangiye imirimo yayo muri 2014. Kuva icyo gihe tukaba tutarahwemye na gato gukorera ibyiza abatugana. Abantu benshi batugana, bakaba bakunze kunyurwa n’Inkoko itekerwa n’iyokerezwa hano, ifi yacu nayo ikaza ari akarusho birumvikana.”

Bwana HAGUMINSHUTI Jean Baptiste Umuyobozi Mukuru wa Five to five Hoteli

Bwana HAGUMINSHUTI Jean Baptiste Umuyobozi Mukuru wa Five to five Hoteli

Akomeza agira ati: “Ubusanzwe twakira neza abatugana tukabakorera ikintu cyiza ibizatuma badukumbura, ndetse bakazifuza kugaruka igihe cyose. Cyane Cyane iyo ari abanyamahanga tubakorera ikintu cyiza gituma bahora bakumbura kugaruka mu Rwanda.”

Bwana Jean baptiste avuga ko Hotel Five to five, uretse no kugira amafunguro ateguranwe ubuhanga bakesha abakozi b’inzobere, banafite ibyumba byo kuraramo 22 bihora bitunganyije neza, akarusho kakaba isuku Hoteli ihorana muri rusange.

Five to Five Hotel,  ni Hoteli y’ Inyenyeri 3. Ni imwe mu mahoteli y’ikitegerezo mu mujyi wa Kigali, iherereye mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo munsi gato ya Stade Amahoro.

Abifuza ibindi bisobanuro cyangwa se bashaka gusura iyi Hoteli yo mu kinyejana kigezweho baterefona kuri 0788599859 cg 0788676964,  agahabwa ibisobanuro bihagije n’ababishinzwe.

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM