Amakuru

Akarere ka Muhanga mu ihurizo ryo gutuza neza imiryango 4600 ituye mu manegeka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwagaragarije Minisitiri w’ubumwe n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène akaba n’imboni y’aka Karere, ko bufite ikibazo cyo kubona ingengo y’imali yo kubafasha kwimura imiryango 4600 ituye ahantu habi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabanje kugaragariza Minisitiri Bizimana imishinga minini ikubiyemo amasezerano Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemereye abaturage.

Dr Bizimana Jean Damascène na Mayor Kayitare Jacqueline

Kayitare avuga ko mu bibazo bibahangayikishije harimo imiryango 4600 ituye mu manegeka, ikeneye gutuzwa ariko bakaba badafite ingengo y’imali yo kubishyira mu bikorwa.

Yagize ati: “Kugeza ubu nta rwego ruraza ngo rudufashe kuba abo baturage twabakura mu manegeka, kandi ahantu batuye ntabwo hagenewe imiturire.”

Mayor Kayitare yavuze ko aho batuye ari ahantu hatagezwa amazi, amashanyarazi, amashuri n’ibindi bikorwaremezo kubera ko ari ahantu habi.

Kayitare yavuze ko barangije gutunganya site z’imiturire bafatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA).

Gusa uyu Muyobozi yavuze ko uko ubushobozi buzagenda buboneka bazajya babwifashisha mu kwimura imwe muri iyi miryango ituye nabi.

Yavuze ko umuti urambye ari ukubimura kuko nta bushobozi babona bwo kwimuka batabifashijwemo n’Ubuyobozi bw’Akarere cyangwa izindi nzego za Leta.

Minisitiri Bizimana amurikirwa imishinga minini Akarere ka Muhanga katangiye gukora

Minisitiri w’ubumwe n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko gutuza aba baturage batuye nabi aribyo bigomba gushyirwa mu bikorwa kuko imiterere y’akarere ka Muhanga igice kinini kigizwe n’imisozi miremire.

Yagize ati: “Inzego zigiye kubiganiraho kugira ngo aba baturage bimurwe bidatinze, ndetse n’ibisaba ingengo y’imali byihutishwe.”

Abenshi muri iyi miryango 4600 ituye mu manegeka ni abo mu Kagari ka Muvumba, mu Murenge wa Nyabinoni, n’abandi bo mu Murenge wa Rongi. Cyakora kugeza ubu Akarere ka Muhanga kamaze gutunganya site 200 z’imiturire abatuye mu manegeka bazatuzwamo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM