Afurika

Abanyeshuri ba ILPD bafashe icyemezo cy’uko ibyabaye ku Rwanda ntahandi bishobora ku baho barebera

Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2022, ubwo abanyeshuri basaga 90 bakomoka mu bihugu 6: Cameroon, Gambia, Ghana, Uganda, Burundi n’u Rwanda biga mu Ishuri rishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko ILPD basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali (Ku Gisozi) n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda  (iri ku Nteko Ishinga Amateheko), aba banyeshuri batangaje ko ibyo babonye biteye ubwoba, ndetse bitumye biyemeza ko bazakora uko bashoboye kugira ngo hatazagira ikindi gihugu na kimwe cyazabamo Jenoside.

Abanyeshuri ba ILPD nyuma yo kwibonera amateka yaranze u Rwanda

Abanyeshuri ba ILPD nyuma yo kwibonera amateka yaranze u Rwanda haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mugihe cya Jenoside yabaga na nyuma yayo, batangaje ko ibyo biboneye bibateye ubwoba n’intimba, ndetse biyemeje kuba abavugizi n’abakangurambaga mu bihugu bakomokamo hamwe n’ibindi bihugu byo muri Africa ku buryo nta gihugu  na kimwe Jenoside izongera kubamo barebera.

Maximilienne Ngo Mbe, umunyeshuri wa ILPD ukomoka mu gihugu cya Cameroon yagize ati: “Mbere na mbere mbanje gushimira amarimu bacu  n’abayobozi bacu batuyobora mu mwaka w’amashuri 2022 badufashije kugera ku rwibutso rwa Jenoside …. ni ibintu bitumye ngira amarangamutima ku buryo bukomeye. Ibyo tubonye hano bitumye dufata icyemezo nk’Abavoha ko bitazongera kuba ahandi aho ariho hose haba mu bihugu dukomokamo cyangwa mu bihugu by’abaturanyi. Ikindi bizadufasha nk’abavoka gukora uko dushoboye kose tugakorera ubuvugizi ndetse tukunganira mu buryo bw’amategeko abari mu kaga kugira ngo ubuzima bwabo butahasigara.”

Maximilienne Ngo Mbe, ukomoka mu gihugu cya Cameroon

Musa Sane, ukomoka muri GaAbanyeshuri ba ILPD nyuma yo kwibonera amateka yaranze u Rwandambia nawe yagize ati: “Nk’uko dukomoka mu bihugu bitandukanye, kuza hano gusura urwibutso rwa Jenoside tureba uburyo yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa, nk’abanyamategeko bizadufasha kumenya uburyo bwo kuyirinda no kuyirwanya, ikindi bizanadufasha kumenya uburyo dukangurira abaturage bo mu bihugu bitandukanye dukomokamo ububi bwa jenoside, tubaha ubuhamya bw’ibyo twiboneye hano.”

Kariza Aime Paciance, Umunyeshuri uhagarariye abandi banyeshuri ba ILPD, mu mwaka w’amashuri wa 2022, yagize ati: “Twize amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda muri Jenoside yakorewe abatusi mu 1994, duharanira ko itazongera kubaho kandi duharanira ko ibyagezweho bitakangizwa. Kuberako amategeko yaje kugira ngo ahane abo bakoze jenoside, bidusaba kugira ngo dukomeze dushyiremo imbaraga haba mu kuyateza imbere no kuyakurikiza muri rusange.”

Kariza Aime Paciance, Umunyeshuri uhagarariye abandi banyeshuri ba ILPD

Dr. Sezirahiga Yves, Umuyobozi w’Umusigire w’Ishuri rishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD), yavuze ko intego y’uru ruzinduko ari kwereka abaneshuri b’iri shuri amateka yaranze u Rwanda no kugira ngo ibyabaye bitazagira ahandi biba.

Dr. Sezirahiga Yves yagize ati: “Intego y’uru ruzinduko ni imwe muri gahunda ishuri ryacu rifite, kuko tugira abanyamahanga benshi nk’uko mwabibonye. Uyu mwaka twari dufite abanyamahanga bava mu bihugu bitanu bitandukanye. Mu kubigisha amategeko rero tubashishikariza no kumenya amateka y’igihugu cyacu, aho cyavuye, cyane cyane kubera ko abanyeshuri benshi dufite ni abo muri Cameroon, niba muzi amateka ya Cameroon ubu baracyafite amakimbirane aturuka ku ndimi no ku duce. Kubazana hano rero bakareba ni ukubereka y’uko amacakubiri ntacyo agezaho, amacakubiri ageza ku rupfu, amacakubiri ageza ku byo twagezeho muri 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi…

Yakomeje agira ati: “Umusanzu dutanga ni uko amategeko iyo akoreshejwe nabi ashobora gutuma abantu abatandukanya, hanyuma kubatandukanya bikaba byanageza no kuba abantu bamwe bakwica abandi cyangwa se kuba bamwe bakwifuza ko abandi batabaho, ibyo rero harimo amahame yo kutavangura tubigisha, ibi ni ukubereka aho iryo hame ritubahirijwe uko byagenze, aho ibibi byagezweho.”

Dr. Sezirahiga Yves, Umuyobozi w’Umusigire wa ILPD aganira n’Abanyamakuru

Dr. Sezirahiga Yves yongeyeho ko intego y’uru rugendo ari ukubereka abanyeshuri babo ko aho u Rwanda rugeze aho barubona hari aho rwavuye ndetse rwagiye rwigira mu bikomere byaro bagakuramo imbaraga zo kugira ngo batere imbere ariko ibyo byose bakabikura ku bumwe n’ubwiyunge.

Ishuri rishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) ryashinzwe mu 2004, rikaba rigira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bya Afrika dore ko ryakira abanyeshuri bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afrika, aho bakira abanyeshuri kabiri mu mwaka.

Nk’uko bitangazwa  Dr. Sezirahiga Yves, Umuyobozi w’Umusigire w’iri shuri, igikorwa cyo gusura urwibutso rw Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’Ingoro y’Amateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1994, kiba muri mwaka kuva iri shuri ryatangira, uretse ko mu mwaka wa 2020 ngo kitigeze kiba bitewe n’ingamba zo gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Kayitesi Carine

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM