Mu gihe Isi yose yitegura kwizihjiza umunsi wo kuzirikana abafite ubumuga uteganyijwe kuzaba kuwa 3 Ukuboza 2022, ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, buratangaza ko gahunda y’uburezi budaheza (Inclusive Education) yabaye igisubizo kirambye ku bana bafite ubumuga, ngo kuko iyo umwana afite ubumuga akigana n’abana badafite ubumuga bituma yibona mu muryango ndetse akumva neza ko afite uburenganzira nk’ubw’abandi.
Ibi ni ibyatangajwe na Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gusura Urwunge r’Amashuri rwa Smaldone (Institut Smaldone) ryigamo abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bigana n’abandi bana badafite ubumuga.
Bwana Ndayisaba yavuze ko kuka abana Leta yarashyizeho gahunda y’uburezi budaheza, bituma babana bafite ubumuga biga neza ndetse binabakura mu bwigunge, ibi ngo kandi bituma bisanga mu muryango mugari ndetse bigatuma na nyuma yo kuva kwishuri bashobora kujya mu kazi nta mbogamizi bagize.
Yagize ati: “Muri rusange iyo urebye birigaragaza, icyamere ni uko ibakura mu bwigunge, iyo abana bize bonyine bari mu masomo yabo bonyine nta wundi muntu, wenda bafite ubundi bumuga, niba ari nk’abatabona wenda bibereye mu kigo cyabo urumva ikintu bibashyiramo akura azi ko ntawundi muntu babana atari umuntu ufite ubwo bumuga, ariko iyo bavanze bakigana n’abandi bana baramenyerana, no kujya mu muryango na nyuma y’amasomo ugasanga birafasha, usanga abana iyo bigana nk’ukonuguko, ni babana ujyakubona niba ari umwana ugendera mu kagare mujgenzi we araje aramusunitse baturanye akamujyana ku ishuri bidasabye ko umubyeyi amujyana kuko bamaze kubamenyera babana nabo. Nibajya no hanze banarangije kwiga n’imirimo bizaba kimwe, azaza nimukorana ntabwo uzavuga ngo ‘ariko uyu muntu amaze iki?’ kubera ko mwiganye mwarabanye ubushobozi bwiwe warabubonye ahubwo uzavuga uti muzane uwo muntu hari icyo yatumarira.”
Marie Jeanne Uwayisaba, Umubikira uyobora Institut Smaldone, avuga ko mbere bakira abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, abo bana bari bafite ubwigunge ndetse hari n’abangaga gusubira iwabo mu miryango, ngo gusa ubwo gahunda y’uburezi budaheza yajyagaho abo bana bakabasha kwigana n’abadafite ubumuga, byatumye benshi bava mu bwigunge ndetse bashobora gusabana n’abandi bose badafite ubumuga.
Yagize ati: “Icya mbere ni uko umwana yumva adahejwe, wenda nk’urugero natango nko mu myaka yashize tutati twagira urubezi budaheza, n’ababyeyi ubwabo bazaga gufata abana babo abana bakabanga, abenshi ukabona basigara hano mu kigo, ariko aho dushyiriyemo abana bumva babona uko babana papa we na mama we yumva avuga baba babona ntaho batandukaniye n’uri hano, ibyo bigatuma rero bumva nta gishyika bafite cyo kubona undi muntu wumva cyangwa uvuga. Ikindi abana barafashanya, abana batumva bakunda kumenya imibare cyane bagasobanurira abumva, ariko n’abumva bakunda kumenya ibintu by’indimi bakabisobanurira abatumva.”
Akomeza agira ati: “Icyo twari tugambiriye rero ni uko abo bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, mu minsi iza igihe bazaba barangije kwiga nabo bazajya ku isoko ry’umurimo, bakabasha kubona akazi. Ikindi twari tugambiriye ni iterambere ry’ururimi rw’amarenga.”
Gusa ngo nubwo hariho gahunda y’uburezi budaheza ndetse ikaba ifite umumaro ukomeye ku bana bafite ubumuga, ngo haracyari imbogamizi z’uko hari amagambo atarabonerwa ibimenyetso ngo bishyirwe mu rurimi rw’amarenga.
Nk’uko kandi bitangazwa na NCPD ngo haracyari imbogamizi z’uko mu Rwanda hari umubare muto cyane w’abarimu cyangwa abandi bantu bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kwita ku bana bafite ubumuga, aha ikaba ivuga ko bafite gahunda yo kuzasaba Leta ikaba yashiraho buruse zihariye z’abantu bashaka kujya kwiga ibijyanye no kurera ndetse no kwita ku bafite ubumuga b’ingeri zitandukanye.
Kayitesi Carine