Amakuru

Huye: Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza ntibazi uko bambara agakingirizo bagiye gukora imibonano mpuzabitsina

Ikigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Huye gifasha urubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kiravuga ko benshi mu bakigana biganjemo abanyeshuri biga kaminuza bajya kuhashaka izo serivisi, ariko ugasanga bamwe mu banyeshuri ba kaminuza ntibazi uko Bambara gakingirizo.

Iki kigo gitangirwamo serivisi zo kurwanya Sida mu rubyiruko, kuyikumira, kuyipimisha  no gutanga inama kuri icyo cyorezo ndetse no kuzamura imibereho y’urubyiruko, ruhigira imyuga bigatuma rutajya kwiyandarika, giherereye mu murenge wa Ngoma hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, mu mujyi wa Huye.

Kayirebwa Lydie, umujyanama w’urubyiruko muri iki kigo avuga ko mu bagana icyo kigo higanjemo abiga muri kaminuza, ndetse ugasanga batazi uko bakoresha agakingirizo mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati: “Abanyeshuri bo muri kaminuza cyane cyane nibo dukunze guhura nabo, ndetse n’abatari abo muri kaminuza bo mu mirenge itandukanye ya Huye batugana. Abenshi usanga aje akakwihererana akavuga ati ‘uzi ko ntazi kwambara agakingirizo?”

Akomeza avuga ko bitagendera ku myaka kuko ngo hari abari mu myaka isatira 30 badafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’agakingirizo.

Yagize ati: “Hari uza akavuga ati ‘Ndakumva gusa sindanakabona gafunguye’. Rero tubigisha uko bagakoresha,…. tukamusobanurira neza akabyumva.”

Kayirebwa asanga urwo rubyiruko rwunguka ubwo bumenyi kandi rugashyira mu bikorwa ibyo rwasobanuje bitewe na raporo ahabwa n’abo aba yasobanuriye.

Mu bagana icyo kigo kandi ngo hari abadafite ubumenyi ku bijyanye no kubara ukwezi k’umugore nabo bafashwa kugirango be kuba baterwa inda icyo gihe.

Ku ruhande rw’abiga muri kaminuza, bavuga ko bahabwa utwo dukingirizo ku buntu ariko badasobanurirwa uko dukoreshwa.

Umwe mu banyeshuri wiga muri kaminuza (udashaka ko amazina ye atangazwa) avuga ko muri kaminuza bahabwa udukingirizo dushyirwa mu macumbi yabo, ariko badahabwa ubumenyi ku bijyanye n’ikoreshwa ryako, aho agira ati: “Usanga niyo bibaye, bikorwa n’amahuriro (association) y’abanyeshuri no’abiga ibijyanye n’ubuzima, ariko nabo usanga babyigisha abaturage, batari abanyeshuri ba kaminuza.”

Akomeza avuga ko hari abafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’agakingirizo ndetse no kubara ukwezi k’umugore biba bigoye ko basangiza bagenzi babo ubwo bumenyi, bitewe n’imyimvire, umuco ndetse n’umwanya.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya Sida mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Ikuzo Basile, avuga ko urubyiruko rufite ubumenyi buke kuri virusi itera sida, bityo ko bashaka kubwongera ngo rurusheho kuyirinda.

Mu rwego rwo guhagurukira icyo kibazo, ubwo u Rwanda ruzaba rwifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya virusi itera Sida, tariki ya 1 Ukuboza 2022, urubyiruko ruzibandwaho mu guhabwa ubutumwa bwo kwirinda mu birori bizabera kuri Stade ya Huye.

Imibare iheruka mu Rwanda igaragaza uko virusi itera SIDA ihagaze yatangajwe mu mwaka w’2019, abayanduye ni 3% by’abaturage bose, aho mu bagore ubwandu ari 3.7% mu gihe mu bagabo ari 2%. Ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko kurusha ibindi byiciro.

Kayitesi Carine 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM