Amakuru

Mu rukiko Gen Majyambere warinze umurambo wa Habyarimana yireguye ku byaha by’iterabwoha akurikiranyweho

Gen Mujyambere Leopold alias Musenyeri wahoze mu basirikare bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda yireguye ku byaha aregwa birimo iterambwoba.

Yisobanuye kuri uyu wa Gatatu imbere y’Urukiko Rukuru rw’Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Areganwa hamwe na bagenzi be batanu ari bo Habyarimana Joseph alias Mchebo Sophoni, Habimana Marc, Ruzindana Félicien, Habimana Emmanuel na Mpakaniye Emilien.

Batangiye kwisobanura ku byaha baregwa kuri uyu wa Kabiri bahera kuri Habyarimana Joseph alias Sophonie Mucebo na Habimana Marc.

Gen Mujyambere Léopold yavuze ko yabaye umusirikare mu ngabo za FAR zatsinzwe afite ipeti rya Captain kandi yari mu itsinda ry’abashinzwe kurinda Perezida Juvenal Habyarimana mbere yo gutsindwa akayoboka umutwe wa FDLR.

Yavuze ko mu mashyamba ya RDC yabayeho umujyanama wa Maj Gen Paul Rwarakabije waje kumusiga mu mashyamba agatahuka.

Mujyambere kandi yavuze ko yigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo muri FDLR. Ni we mukuru mu itsinda ry’ababaye abayobozi ba FDLR bareganwa na we uko ari batanu

Yavuze ko yinjiye muri FDLR mu 1999 bitewe n’ubuzima bubi yari abayemo kuko yashakaga gukiza amagara ye.

Yabwiye urukiko ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ari mu gihugu cya Tanzania mu butumwa bw’akazi.

Yavuye muri Tanzania akomereza muri RDC aho yahise ahabwa inshingano zo kurinda umurambo wa Perezida Habyarima Juvenal.

Yavuze ko mu 2013 yagizwe umugaba mukuru w’ingabo muri FDLR, gusa avuga ko nta byemezo bikomeye yafataga.

Yahakanye kugira uruhare mu bitero by’abacengezi n’ibyagabwe na FDLR ku Rwanda n’ubwo yigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo zayo.

Yasabye urukiko ko rwamuha amahirwe yo gusubizwa mu buzima busanzwe nk’uko byagenze kuri bagenzi be batahutse mbere.

Undi wireguye imbere y’urukiko ni Col. Ruzindana Félicien, avuga ko yinjiye muri FDLR mu 1999 aza no gushingwa ibikorwa by’ubutasi bwa gisirikare no kwigisha ibijyanye n’urugamba.

Yahakaniye ibikorwa byose ubushinjacyaha bumurega birimo kugaba ibitero ku Rwanda, avuga ko nta ruhare yabigizemo kuko ngo byategurwaga adahari.

Bombi bagowe no gusobanurira urukiko ukuntu biyemerera ko bari abayobozi bafite inshingano ariko akaba bahakana ko nta gikorwa bakoze na kimwe.

Ikindi batasobanuriye urukiko neza ni ukuntu bataryozwa ibyakozwe n’abo bari bakuriye kandi ari bo babahaga amabwiriza yo kugaba ibitero.

Umunyamategeko ubunganira ntahakana ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba ariko akavuga ko kuwubamo bitagize icyaha ahubwo icyaba icyaha ari ibikorwa bakoreye muri uwo mutwe.

Gusa uyu munyamategeko urukiko rwamubwiye ko ibyo avuga ari kwivuguruza kuko mu byo abo yunganira baregwa harimo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Ikindi urukiko rwabajije abaregwa ni ukuntu bavuga ko bagiye muri FDLR batabishaka nyamara bakajya babazamura mu mapeti.

Gen Mujyambere Léopold na Col. Ruzindana Félicien bireguye nyuma y’umunsi umwe hireguye Habyarimana Joseph na Habimana Marc.

Abandi babiri basigaye ari bo Habimana Emmanuel na Mpakaniye Emilien baziregura mu iburanisha ritaha ku wa 21 Ukuboza 2022.

Bose uko ari abatandatu baregwa kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba n’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Bafatiwe muri RDC mu bihe bitandukanye mbere ya 2019 bohererezwa mu Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top