Twasuye zimwe mu nganda zitunganya ibikomoka ku ifarini badutangariza ko muriyi minsi bisaba ubushishozi no gukora ibintu bifite umwimerere kugirango batagwa mu gihombo bakaba banahagarika akazi bagafunga burundu,kubera izamuka ry’ibiciro bya hato na hato bigaragara ku isoko kuri bimwe bifashisha batunganya ibikomoka ku ifarini kandi igiciro cy’umugati cyo kidahinduka.
Umuyobozi ILITE BREAD LTD Nsengiyumva Jean
Umuyobozi ILITE BREAD LTD Nsengiyumva Jean , ifite icyicaro mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagali ka Ruyenzi ikora imigati avuga ko kugira ngo ibyo bakora bikundwe ku isoko bisaba gukora ibintu bifite umwimerere ndetse n’ubuziranenge.
Akomeza avuga kandi ko bon ka ILITE batunganya umugati mwiza ukunzwe kandi ufite n’umwihariko wawo utabona ahandi ku isoko.
Umwihariko w’uyu mugati ni uko ukozwe mu birungo bitandukanye birimo n’amagi bashyiramo kugira ngo ugire uburyohe ndetse n’intungamubiri ku bawukoresha.
Uyu mugati kandi banavuga ko ariwo wajyaga uva mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kuri ubu ukaba uri gutunganyirizwa mu Rwanda, bakaba bashishikariza abawukundaga bose kubagana kuko uri kuboneka ku giciro gishimishije kandi wawusanga muri za Alimentation zitandukanye mumujyi wa Kigali ndetse no ku ruganda ku Ruyenzi.
Anavuga kandi ko umugati wabo ushobora kumara iminsi 7 ukiri muzima mugihe indi migati nibura imara iminsi 3 ikaba itakiri mizimakuburyo yaribwa.
Nsengiyumva Jean Umuyobozi wa ILITE BREAD LTD
Undi mwihariko bafite nuko gukora imigati batabiharira abakozi gusa ahubwo nabo buri gihe baba bari kumwe n’abakozi kugira ngo bagenzure neza ko ibipimo bisabwa byose mu gukora umugati bikorwa neza kuko hari igihe umukozi ashobora kutubahiriza ibisabwa byose bikaba byatuma akora umugati utujuje ubuziranenge.
Kuri ubu mu gihugu habarurwa inganda ziri hagati ya 800 na 900. Izingana na 70% zitunganya umusaruro w’ubuhinzi.
carine kayitesi


