Amakuru

Rwanda:Abaturage barasabwa kurushaho gukomeza kwikingiza COVID 19

Abaturage batandukanye mu bice by’Igihugu barasabwa gukomeza kwikingiza COVID 19, nubwo yagenjeje macye ariko iracyahari niyo mpamvu abatarishimangiza basabwa kwishimangiza ndetse n’abacikanywe bakikingiza kugirango duhashye burundu icyorezo cya COVID 19 cyugarije Abanyarwanda kikanabateza ibibazo bitandukanye.

Ni ubukangurambaga buri gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima Mu Rwanda (RBC) ku bufatanye na CROIX ROUGE RWANDA.

Ni ubukangurambaga buri gukorwa biciye mu mahugurwa CROIX ROUGE RWANDA yahaye Abanyamakuru batandukanye mu Karere Karongi mu rwego rwo kurushaho gushishikariza Abanyarwanda gukomeza kwikingiza COVID 19.

Umuyobozi wa gahunda yo gukingira COVID 19 muri RBC Madamu Bibiane Uwiragiye , muri rusange bamaze gukingira abanyarwanda bagera kuri 79% ku rwego rw’igihugu, bikaba byaratanze umusaruro kuko abandura CPOVID 19 bagabanutse ariko gahunda yo kurwanya COVID 19 iracyakomeza kuko hari ibyiciro bagikingira birimo abana, n’abakuru kuva ku myaka 50 bafite indwara zidakira barimo gukingirwa urukingo rwa 4 rwo gushimangira.

Madamu Bibiane Uwiragiye ushunzwe gahunda yo gukingira COVID 19 muri RBC

Hakaba hagikenewe ubukangurambaga kugirango inkingo zibura abantu bazifate bityo bakomeze ubwirinzi niyo mpamvu Abanyarwanda basabwa kugana ibigo nderabuzima bagafata izo nkingo zo gushimangira.

Asoza avuga ko abaturage bari baranze kwikingiza nabo barigishijwe babasha kwikingiza kuburyo abagifite iyo myumvire bagabanutse bakaba bumva ko nabasigaye bazikingiza.

Francoise Mukandekezi Perezidante wa CROIX ROUGE RWANDA

Francoise Mukandekezi Perezidante wa CROIX ROUGE RWANDA avuga ko bateguye aya mahugurwa ku Banyamakuru kugira ngo bafatanye mu rugamba rwo gukangurira abanyarwanda kwikingiza COVID 19  kuko igihari, kugira ngo bayihashye burundu mu Rwanda.

Kuri ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa Abanyarwanda bagera kuri 79% mu gihugu hose.

 

Carine Kayitesi

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM